English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rubavu: Abamotari basaga 1 000 bibukijwe gukurikiza amategeko y’umuhanda.

Kuri uyu wa Kabari tariki ya 10 Ukuboza 2024,ubu bukangurambaga bugamije gushishikariza abakoresha umuhanda guhindura imyumvire birinda impanuka, buzwi ku izina rya ‘Gerayo Amahoro’ bwakomeje mu karere ka Rubavu, bukaba bwatangiwemo ubutumwa bwagejejwe ku batwara amapikipiki basaga 1000 bari bateraniye kuri sitade Umuganda.

Ni mu gihe ku tariki ya 9 Ukuboza, nabwo ku bufatanye n’Ikigega Cyihariye cy’Ingoboka (SGF) n’abandi bafatanyabikorwa, ubutumwa nk’ubu bwatangiwe mu Karere ka Ngororero na Nyabihu natwo two mu Ntara y’Iburengerazuba, bwitabiriwe n’abatwara moto bagera kuri 600.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba; Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko abamotari bakangurirwa kugira umuco wo kubahiriza amategeko y’umuhanda birinda impanuka zihitana ubuzima bw’abantu abandi zikabakomeretsa ndetse n’ibijyanye n’ubwishingizi.

Ati  “Abatwara moto ni bamwe mu bagize umubare munini w’abakoresha umuhanda bijyana no kuba bari mu bakunze kwibasirwa n’impanuka ziwuberamo. Ubu bukangurambaga bugamije kubagezaho ubutumwa bubakangurira gufata ingamba zo kwirinda impanuka bubahiriza amabwiriza y’umuhanda.

Ibyo Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi yabashishikarije.

SP Bonaventure yabashishikarije kwambara neza ingofero y’ubwirinzi (casque) no kuyambika umugenzi, kwirinda gutwara moto banyoye ibisindisha, kudatwara imizigo irenze ubushobozi bwa moto ku buryo batabasha kureba ikinyabiziga kibari inyuma cyangwa gutwara abagenzi barenze umwe kandi bagatwara gusa igihe bafite ubwishingizi butaratakaza agaciro.

SP Karekezi yabashishikarije kutifatanya n’abishora mu byaha birimo ubucuruzi bwa magendu n’ibiyobyabwenge babifashisha mu kubikwirakwiza, bakazirikana ko bafite inshingano zo kubirwanya batanga amakuru kugira ngo biburizwemo.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yamaganye imyanzuro ya EU.

Rubavu: Rwanda NGO Forum ije nk’umusemburo mu kurwanya Malariya, Igituntu na SIDA.

RDC: Abasirikare n’Abasivili basaga 500 barekuwe muri gereza ya Mulunge mu gihe M23 isatira Uvira.

Ukraine ikeneye amasasu, si amatora - Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Ruslan Stefanchuk.

Rubavu: Ubukene si umurage - Minisitiri Mugenzi asaba abaturage gushora imari mu iterambere.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-11 09:06:30 CAT
Yasuwe: 78


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rubavu-Abamotari-basaga-1-000-bibukijwe-gukurikiza-amategeko-yumuhanda.php