Rubavu: Abamotari basaga 1 000 bibukijwe gukurikiza amategeko y’umuhanda.
Kuri uyu wa Kabari tariki ya 10 Ukuboza 2024,ubu bukangurambaga bugamije gushishikariza abakoresha umuhanda guhindura imyumvire birinda impanuka, buzwi ku izina rya ‘Gerayo Amahoro’ bwakomeje mu karere ka Rubavu, bukaba bwatangiwemo ubutumwa bwagejejwe ku batwara amapikipiki basaga 1000 bari bateraniye kuri sitade Umuganda.
Ni mu gihe ku tariki ya 9 Ukuboza, nabwo ku bufatanye n’Ikigega Cyihariye cy’Ingoboka (SGF) n’abandi bafatanyabikorwa, ubutumwa nk’ubu bwatangiwe mu Karere ka Ngororero na Nyabihu natwo two mu Ntara y’Iburengerazuba, bwitabiriwe n’abatwara moto bagera kuri 600.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba; Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko abamotari bakangurirwa kugira umuco wo kubahiriza amategeko y’umuhanda birinda impanuka zihitana ubuzima bw’abantu abandi zikabakomeretsa ndetse n’ibijyanye n’ubwishingizi.
Ati “Abatwara moto ni bamwe mu bagize umubare munini w’abakoresha umuhanda bijyana no kuba bari mu bakunze kwibasirwa n’impanuka ziwuberamo. Ubu bukangurambaga bugamije kubagezaho ubutumwa bubakangurira gufata ingamba zo kwirinda impanuka bubahiriza amabwiriza y’umuhanda.
Ibyo Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi yabashishikarije.
SP Bonaventure yabashishikarije kwambara neza ingofero y’ubwirinzi (casque) no kuyambika umugenzi, kwirinda gutwara moto banyoye ibisindisha, kudatwara imizigo irenze ubushobozi bwa moto ku buryo batabasha kureba ikinyabiziga kibari inyuma cyangwa gutwara abagenzi barenze umwe kandi bagatwara gusa igihe bafite ubwishingizi butaratakaza agaciro.
SP Karekezi yabashishikarije kutifatanya n’abishora mu byaha birimo ubucuruzi bwa magendu n’ibiyobyabwenge babifashisha mu kubikwirakwiza, bakazirikana ko bafite inshingano zo kubirwanya batanga amakuru kugira ngo biburizwemo.
Nsengimana Donatien.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show