Rose Muhando na Theo Bosebabireba bateguje Ingendo z’ivugabutumwa i kirehe na Ngoma
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wo muri Tanzaniya , Rose muhando na Theo Bose babireba nawe ukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana biteguye kuririmba m’uruzinduko rw’ivugabutumwa ruzagera mu Turere twa Ngoma na Kirehe mu Ntara y’Uburasirazuba mu kwezi gutaha.
Biteganyijwe ko ibirori bizabera ku kibuga cya Ruhanga kuva ku ya 7-10 Werurwe no ku kibuga cya Sake kuva ku ya 14- 17 Werurwe 2024.
Mu kiganiro yakoze,Isaie Baho ,umuhuzabikorwa w’ibyo birori, yavuze ko intego y’iki gikorwa ari ugukwirakwiza ijambo ry’Imana mu gihugu hose no guhindura ubuzima bw’abantu mu byiza .
Baho yavuze ko uru Ruzinduko ruzakorwa n’umuvugabutumwa Dana Morey hamawe n’urutonde rurerure rw’abidagadura barimo amatsinda yo kuramya ndetse n’icyamamare muri Tanzaniya Rose Muhando na na mugenzi we wo mu gihugu cy’u Rwanda Theo Bose babireba n’abandi.
Ati“Tuje i Kirehe na Ngoma kwamamaza ubutumwa bwiza mu bundi buryo buzakurura abato n’abakuru ikigamijwe ni ukuzana ijambo ry’Imana ku bantu kugira ngo bagire uruhare mu guhindura imiryango.”
Ikindi kintu yavuze ko iri itorero rifatanya n’inzego z’ibanze gukora ubukangurambaga butandukanye buzagera mu mashuri kandi bugasaba urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge ndetse n’ubusambanyi.
Ati” iyo ibintu nk`ibi bibaye mu Rwanda ,ndishima kuko nzi ko hari icyo bizasigira abaturage b’u Rwanda mu bijyanye n’inyungu zituruka impande zose kandi nzi ko abazabyitabira bazahabwa imigisha.”
Uyu muhanzikazi wa gospel yasezeranyije kandi abakunzi be imikorere myiza , yavuze ko hazaba harimo indirimbo zose, kuva kera kugeza kuzigezweho ubu.
Ati:”itsinda ryanjye naryo ryiteguye. Tuzashimagiza kandi dusenge imana mu buryo bwayo.”
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show