English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Zabanjwe gushinyagurirwa: Abantu bataramenyekana bateye urwuri i Ngoma, batema inka 6.

Abantu bataramenyekana bitwikiriye ijoro, bajya mu rwuri rw’Umuturage ruherereye mu Murenge wa Jarama mu Karere ka Ngoma, batema inka ze esheshatu, nyinshi muri zo zirapfa banazikata bimwe mu bice byazo barabitwara, izindi zirakomereka.

Iki gikorwa cy’ubugome cyabaye mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa Kabiri agagana saa tatu mu Mudugudu wa Cyurusambu mu Kagari ka Kigoma Umurenge wa Jarama.

Aba bantu bataramenyekana, batemye inka z’umuturage witwa Nahimana Innocent usanzwe ari umworozi ufite uru rwuri rwirawemo n’aba bantu bataramenyekana.

Batemye inka esheshatu (6), enye muri zo zirapfa ndetse banazikata amaguru barayajyana, mu gihe izindi ebyiri zakomeretse bikabije.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jarama, Mugirwanake Charles yemereye RADIOTV10 amakuru y’ubu bugizi bwa nabi.

Uyu muyobozi yavuze ko ubuyobozi bwazindukiye ahabereye uru rugomo, nyuma yuko nyiri aya matungo abumenyesheje, ndetse hahita hatangira iperereza no gushakisha ababa bari inyuma yarwo.

Si ubwa mbere mu Ntara y’Iburasirazuba humvikanye igikorwa nk’iki cyo gutema amatungo nk’aya, aho mu kwezi k’Ukwakira 2023, n’ubundi abantu batahise bamenyekana biraye mu nka z’abaturage batatu, batemamo zirindwi mu Murenge wa Mushikiri mu Karere ka Kirehe.

Muri iyi Ntara y’Iburasirazuba kandi hakunze kumvikana ibikorwa by’ubujura bw’aya matungo y’Inka, aho mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushize wa 2024, Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 63 barimo abari bakurikiranyweho ubujura bw’Inka, ndetse zimwe mu zari zibwe ziranagaruzwa.

Icyo gihe kandi hari hariho n’ibihuha by’abavugaga ko muri iyi Ntara hateye abacengezi, ariko biza kugaragara ko byazamuwe n’abakoraga ibi bikorwa by’ubujura, bagamije guteza igikuba kugira ngo inzego zirangare ntizibashakishe.



Izindi nkuru wasoma

Polisi yafashe abantu 30 bakurikiranyweho ubujura mu Mujyi wa Kigali.

Zabanjwe gushinyagurirwa: Abantu bataramenyekana bateye urwuri i Ngoma, batema inka 6.

Sauron: Sobanukirwa n’ifi nshya yavumbuwe mu Mugezi wa Amazon ifite amenyo nk’ay’abantu.

Kamonyi: Hamenyekanye ukekwaho kugira uruhare mu gutwika no gushinyagurira inka n’inyana yayo.

Uganda: Abantu Umunani basezerewe nyuma yo gukira Ebola, abandi amagana bari mu kato.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-26 11:20:20 CAT
Yasuwe: 57


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Zabanjwe-gushinyagurirwa-Abantu-bataramenyekana-bateye-urwuri-i-Ngoma-batema-inka-6.php