English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Zabanjwe gushinyagurirwa: Abantu bataramenyekana bateye urwuri i Ngoma, batema inka 6.

Abantu bataramenyekana bitwikiriye ijoro, bajya mu rwuri rw’Umuturage ruherereye mu Murenge wa Jarama mu Karere ka Ngoma, batema inka ze esheshatu, nyinshi muri zo zirapfa banazikata bimwe mu bice byazo barabitwara, izindi zirakomereka.

Iki gikorwa cy’ubugome cyabaye mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa Kabiri agagana saa tatu mu Mudugudu wa Cyurusambu mu Kagari ka Kigoma Umurenge wa Jarama.

Aba bantu bataramenyekana, batemye inka z’umuturage witwa Nahimana Innocent usanzwe ari umworozi ufite uru rwuri rwirawemo n’aba bantu bataramenyekana.

Batemye inka esheshatu (6), enye muri zo zirapfa ndetse banazikata amaguru barayajyana, mu gihe izindi ebyiri zakomeretse bikabije.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jarama, Mugirwanake Charles yemereye RADIOTV10 amakuru y’ubu bugizi bwa nabi.

Uyu muyobozi yavuze ko ubuyobozi bwazindukiye ahabereye uru rugomo, nyuma yuko nyiri aya matungo abumenyesheje, ndetse hahita hatangira iperereza no gushakisha ababa bari inyuma yarwo.

Si ubwa mbere mu Ntara y’Iburasirazuba humvikanye igikorwa nk’iki cyo gutema amatungo nk’aya, aho mu kwezi k’Ukwakira 2023, n’ubundi abantu batahise bamenyekana biraye mu nka z’abaturage batatu, batemamo zirindwi mu Murenge wa Mushikiri mu Karere ka Kirehe.

Muri iyi Ntara y’Iburasirazuba kandi hakunze kumvikana ibikorwa by’ubujura bw’aya matungo y’Inka, aho mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushize wa 2024, Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 63 barimo abari bakurikiranyweho ubujura bw’Inka, ndetse zimwe mu zari zibwe ziranagaruzwa.

Icyo gihe kandi hari hariho n’ibihuha by’abavugaga ko muri iyi Ntara hateye abacengezi, ariko biza kugaragara ko byazamuwe n’abakoraga ibi bikorwa by’ubujura, bagamije guteza igikuba kugira ngo inzego zirangare ntizibashakishe.



Izindi nkuru wasoma

Abantu bagufi barusha abarebare amahirwe yo kuramba -Ukuri kwa Siyansi

Kamonyi:Abantu 5 bakekwaho kwica umusore w’imyaka 24 batawe muri yombi

Abantu 59 bishwe n'inyeshyama zúmutwe wa wa ADF

Rusizi: Abantu 127 bajyanwe mu bitaro igitaraganya bameze nabi

Abantu bagurisha Simukadi zishaje cyangwa zakoreshejwe bashyiriweho ingamba zikomeye



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-26 11:20:20 CAT
Yasuwe: 242


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Zabanjwe-gushinyagurirwa-Abantu-bataramenyekana-bateye-urwuri-i-Ngoma-batema-inka-6.php