English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rayon Sports yinjije arenga Milliyoni 323 Frw ku mukino wa Derby wayihuje na APR FC.

Kuwa gatandatu tariki 7 ukuboza 2024, ikipe ya Rayon Sports na APR FC zakinnye umukino wa Shampiyona w’ikirarane cy’umunsi wa 3 utarabereye igihe urangira ikipe zombi zinganyije ubusa ku busa.

Ikipe ya Rayon Sports yari yateguye uyu mukino neza, wabonaga ko mu kibuga ntibidakunda ariko abazavuga, nibura bazavuge ko ibirori byari biteguwe neza.

Uyu mukino wagiye gutangira uwari muri sitade wese avuga ko ikipe ya Rayon Sports yinjije amafaranga menshi bitewe n’umubare w’abari bitabiriye uyu mukino ndetse n’abafatanyabikorwa bari barimo kwamamazwa ku nyakiramashusho ziri muri sitade Amahoro.

Amafaranga yinjiye yose kuri uyu mukino.

Mu  kwinjiza abafana muri Sitade Amahoro byinjirije Milliyoni z’Amanyarwanda 214 ikipe ya Rayon Sports. Ntabwo bitunguranye kuko Sitade kuri uyu mukino yari yuzuye ku buryo ushatse umwanya wo kwicaramo utari buwubone.

Ikipe ya Rayon Sports yanze gutegereza amafaranga yo kwinjiza abafana gusa ndetse inakangurira abantu bashaka kwamamaza ibikorwa byabo binyuze kuri uyu mukino binjiza amafaranga angana na Milliyoni 109.

Nubwo ikipe ya Rayon Sports yinjije aya mafaranga ariko nayo yagombaga kugira bimwe yishyura harimo kwishyura sitade amahoro, inyakira majwi zakoresheje ndetse n’abafashije kugirango iki gikorwa kigende neza. Ibi bikorwa byose byishyuwe milliyoni 39.

Kuri uyu mukino ubwo ikipe ya Rayon Sports yinjije amafaranga angana na Milliyoni 323. Ukuyemo ibyatanzwe byose ubwo Rayon Sports yasigaranye milliyoni 284.

Aya mafaranga ikipe ya Rayon Sports yari iyakeneye cyane kuko agiye kuyifasha kwishyura abakinnyi bari bafitiwe ideni harimo abaguzwe mu gihe Uwayezu Jean Fidel yari umuyobozi ariko ntibishyurirwe igihe.

Izi kipe nyuma yo kunganya byatume ikipe ya Rayon Sports n’ubundi iguma ku mwanya wa mbere n’amanota 30 naho ikipe ya APR FC iri ku mwanya wa 5 n’amanota 19.



Izindi nkuru wasoma

Umusifuzi mpuzamahanga uzasifura umukino wa AS Kigali na Rayon Sports yamenyekanye.

Sudan: Abaturage barenga 175 ni bo bamaze kumenyekana ko baguye mu bitero by’ibisasu.

Rwasamanzi Yves na Jimmy Mulisa bahamagaye abakinnyi 31 bazifashisha ku mukino wa Sudani y’Epfo.

Kakooze Nkurizan Charles uzwi nka KNC yohereje Kiyovu Sports mu cyiciro cya Kabiri.

APR FC yaroshye mu manga Kiyovu Sports, abafana batabaza Umukuru w’Igihugu.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-09 08:51:46 CAT
Yasuwe: 30


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rayon-Sports-yinjije-arenga-Milliyoni-323-Frw-ku-mukino-wa-Derby-wayihuje-na-APR-FC.php