English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kakooze Nkurizan Charles uzwi nka KNC yohereje Kiyovu Sports mu cyiciro cya Kabiri.

Kakooze NkurizanCharles uzwi nka KNC yasabiye Kiyovu Sports kumanuka mu cyiciro cya Kabiri bitewe ni uko irimo kwitwara.

Ejo ku wa Gatatu tariki 11 ukuboza 2024, ikipe ya Kiyovu Sports yanyagiwe na APR FC ibitego bitatu ku busa, wari umukino w’ikirarane cya shampiyona  cyo ku munsi wa 3.

Uyu mukino wagaragayemo ibyapa ku bafana b’ikipe ya Kiyovu Sports batabaza perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, busaba gufasha ikipe yabo kuko babona irimo kujya ahabi kandi ari ikipe y’ubukombe.

Gusa kuri uyu wa Kane tariki 12 ukuboza 2024, KNC perezida wa Gasogi United yabyutse asabira Kiyovu Sports ko bayireka ikamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Ati “Kiyovu Sports nimuyireke impanuke. Nitangira gukina saa saba bakabona uko icyiciro cya kabiri kigenda, bazagaruka bari seriye ntanuzongera kubikinisha.”

KNC yaje no gutangaza ko ikipe ya Kiyovu Sports uko ikina ndetse n’ibyo  ubuyobozi burimo gukora biragaragaza ko irimo gukoresha imbaraga nyinshi kugirango imanuke.

Ati  “Kiyovu Sports irimo irakoresha imbaraga nyinshi kugirango imanuke. Irimo irabiharanira, n’umuhate mwinshi, n’umwete wose. Ndagaya abakinnyi bayo, iyo wemeye ukambara umwenda ukaza mu kibuga, ugomba gukina nkaho wahembwe amezi 10.”

Kiyovu Sports izagaruka mu kibuga kuri iki cyumweru tariki 15 ikina na Gorilla FC, kugeza ubu Kiyovu Sports iri ku mwanya wa 16 n’amanota 7.

 



Izindi nkuru wasoma

Umusifuzi mpuzamahanga uzasifura umukino wa AS Kigali na Rayon Sports yamenyekanye.

Kakooze Nkurizan Charles uzwi nka KNC yohereje Kiyovu Sports mu cyiciro cya Kabiri.

APR FC yaroshye mu manga Kiyovu Sports, abafana batabaza Umukuru w’Igihugu.

Abakinnyi ba Kiyovu Sports bari mu buzima bushaririye bavuze ko batazakina umukino wa APR FC.

Rayon Sports yinjije arenga Milliyoni 323 Frw ku mukino wa Derby wayihuje na APR FC.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-12 10:57:38 CAT
Yasuwe: 6


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Kakooze-Nkurizan-Charles-uzwi-nka-KNC-yohereje-Kiyovu-Sports-mu-cyiciro-cya-Kabiri.php