English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Derby des Mille collines ya humuye! Rayon Sports yorohereje abakunzi bayo bazareba  uyu mukino.

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje uko abafana bazaza kureba umukino wa Derby des Mille collines bafitanye na APR FC baturutse mu ntara ko bazagera ku kibuga mu bujyo bworoshye.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 3 ukuboza 2024, ikipe ya Rayon Sports yatangaje uko abakunzi bayo bazaturuka mu ntara bazareba umukino uzabahuza na APR FC tariki 7 Ukuboza 2024, mu buryo bworoshye.

Rayon Sports yatangaje ko abantu bashinzwe guhuza abafana b’iyi kipe babarizwa mu turere tugiye dutandukanye turimo abakunzi benshi ba Rayon Sports, nibo bafite intego yo guhuza aba bafana bagahagurukira rimwe baza hano i Kigali kuri Sitade Amahoro.

Iyi kipe yagiye itanga nimero z’umuntu ushinzwe guhuza abafana Muri buri karere. Muri utwo turere harimo Huye, Nyanza, Nyagatare, Muhanga, Rusizi, Ruhango, Karongi, Rwamagana, Ngoma, Bugesera, Nyamagabe ndetse na Gicumbi.

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kugenda itegura uyu mukino kugirango Sitade Amahoro izabe irimo abafana benshi cyane cyane abafana b’iyi kipe ivuga ko ariyo ikunzwe cyane hano mu Rwanda.

Abakinnyi ba Rayon Sports kuri uyu wa Kabiri tariki 3 ukuboza 2024, bahawe imishahara y’amezi 2 kugirango abakinnyi bagire morari ndetse bakomeze kwitegura uyu mukino bishimye.

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje imyitozo itegura uyu mukino izakinamo na APR FC ndetse n’umukino ifite kuri uyu wa gatatu tariki 4 Ukuboza 2024, izakinamo ya Muhazi United ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Kugeza ubu ikipe ya Rayon Sports niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 26 by’agateganyo.



Izindi nkuru wasoma

APR FC yerekanye imyitozo idasazwe imbere y’abayobozi bakuru b’iyi kipe.

Derby des Mille collines ya humuye! Rayon Sports yorohereje abakunzi bayo bazareba uyu mukino.

Bipfubusa Joslin yagaruwe ku nshingano ze nk’umutoza mukuru muri Kiyovu Sports.

Rayon Sports yihanije Vision FC iyitsinda ibitego 3-0 ikomeza kwicara ku ntebe isumba izindi.

Amakuru mashya: Ibiciro byo kumukino wa Derby uzahuza Rayon Sports na APR FC byagiye hanze.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-03 16:19:02 CAT
Yasuwe: 7


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Derby-des-Mille-collines-ya-humuye-Rayon-Sports-yorohereje-abakunzi-bayo-bazareba--uyu-mukino.php