English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Bipfubusa Joslin yagaruwe ku nshingano ze nk’umutoza mukuru muri Kiyovu Sports.

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports, bwafashe icyemezo cyo kugarura mu nshingano, umutoza mukuru, Bipfubusa Joslin.

Tariki ya 28 Ukwakira 2024, biciye ku rubuga rwa Kiyovu Sports, iyi kipe yemeje ko yahagaritse umutoza mukuru wa yo, Bipfubusa Joslin kubera umusaruro nkene.

Icyo gihe uyu mutoza yahagaritswe imikino ine, ariko yararenze bigera n’aho iyi kipe izana undi mutoza ukomoka muri Sénégal, Malick Wade.

Ubu amakuru  atugeraho ni uko ubwo hazaba hasubukuwe imyitozo, Bipfubusa ari we uzaba yagarutse mu nshingano ze zo kuyitoza nk’umutoza mukuru.

Ikipe ya Kiyovu Sports iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 7 mu mikino 11 imaze gukina. Uyu mutoza afite umukoro wo gufasha iyi kipe kuva aho iri kuko hatagizwe igikorwa yazisanga mu kiciro cya kabiri.



Izindi nkuru wasoma

Ibyamamare byo muri Nigeria biyobowe na Ruger ndetse na Victony bategerejwe i Kigali.

Muruzinduko rw’amateka: Perezida Joe Biden wa America ari muri Angola.

Bipfubusa Joslin yagaruwe ku nshingano ze nk’umutoza mukuru muri Kiyovu Sports.

Perezida Kagame yakiriwe na Dr. Ahmed bin Hassan Al Hammadi muri Qatar.

Rubavu: Abiga ubwubatsi muri GS SHWEMU II TSS bubakiye umuturanyi w’umukecuru utishoboye.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-02 19:46:35 CAT
Yasuwe: 10


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Bipfubusa-Joslin-yagaruwe-ku-nshingano-ze-nkumutoza-mukuru-muri-Kiyovu-Sports.php