English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rashid Hakizimana yagaragaje udusha twinshi mu rukiko umucamanza biramurakaza

Urubanza ruregwamo Umunyarwanda Hakuzimana Rashid rwakomereje m’urugereko rw’urukiko rukuru rukorera i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda,Rashid aregwa ibyaha 4 birimo no gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi.

Umushinjacyaha yabwiye urukiko ko uregwa yavuze ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri ibyo bikaba bigize icyaha cyo gupfobya jenoside.

Ubushinjacyaha bwatangiye bwerekana amashusho buvuga ko arimo ibyaha byo guhakana no gupfobya jenoside akaba ari bimwe mu byo Rashid akurukiranyweho.

Igihe urukiko rwerekanaga amashusho Rashid yasabye urukiko ko bamusezerera agataha kuko urukiko ruri kubogama.

Rashid yaranguruye ijwi ati “muri kuniga ijambo Nyakubahwa Perezida w’urukiko ahubwo mwansezerera ngataha.”

Umucamanza yamubwiye ko abishatse yava mu rukiko ariko umushinjacyaha we agakomeza gusobanura ibirego bye.

 

Umucamanza yasabye ko muri raporo y’urubanza bamwandikira ko ‘’turi kubogama no kukunigana ijambo’’

Ubwo yakomezaga ijambo rye, umushinjacyaha yavuze ko ibyaha byo guhakana no gupfobya jenoside bishingiye ku biganiro Rashid Hakuzimana yakoreraga kuri Youtube zitandukanye harimo n’iye bwite.

Ku cyaha cyo gupfobya jenoside,ubushinjacyaha bwavuze ko Rashid yumvikanye avuga ko kwibuka Abatutsi bazize jenoside byakurwaho cyangwa bigahindurwa uburyo bikorwamo kuko n’Abahutu bakeneye kwibuka ababo.

Mu rubanza  mu mizi Rashid yarezwe icyaha cyo gukurura amacakubiri mu Banyarwanda ndetse n’amakuru y’ibihuha byose akaba yarabikoze yifashishije imbuga nkoranyambaga.

Rashid Hakuzimana ufunzwe kuva muri 2021 ahakana ibyaha aregwa akavuga ko ari impirimbanyi ya politiki ibuzwa uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo.

Urubanza ruzakomeza tariki ya 14 Werurwe 2024.

 

 

 

 



Izindi nkuru wasoma

Menya amakuru mashya avugwa kuri Fatakumavuta wamaze kugeza ubujurire bwe mu rukiko.

Amakuru agezweho: Urukiko rumaze gutangaza ibihano rwafatiye Miss Muheto.

Urukiko rwanzuye ko Fatakumavuta azaburanishwa ku itariki 5 Ugushyingo 2024.

Umubare munini warakize: MINISANTE yagaragaje ko abantu 4 aribo bari kuvurwa virusi ya Marburg.

Kenya: Visi Perezida Rigathi ari mumazi abira nyuma yuko urukiko rwemeje ko agomba kweguzwa.



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-02-08 21:10:06 CAT
Yasuwe: 87


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rashid-Hakizimana-yagaragaje-udusha-twinshi-mu-rukiko-umucamanza-biramurakaza.php