English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kenya: Visi Perezida Rigathi ari mumazi abira nyuma yuko urukiko rwemeje ko agomba kweguzwa.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Ukwakira 2024, urukiko rukuru  rwa Kenya rwemeje  ibirego byo gushinja Visi Perezida Rigathi Gachagua ko byemejwe, bityo akaba agomba gukurwa ku mirimo ye.

Urur rukiko rw’ikirenga rwanasobanuye ko  hari gutegurwa uburyo Sena yatora ko yakwirukanwa muri iki cyumweru muri Guverinoma ya Kenya.

Ejo ku wa Kabiri hari hategerejwe umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga wo kwemerera Abasenateri gukora, bakemeza ko Gachagua yeguzwa mu nshingano ze.

Mu minsi ya shize twari twabagejejeho inkuru ivuga ko, Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya yatoye ishinja  Visi Perezida ibirego 11 birimo ruswa, guhungabanya Guverinoma, gukurura urwango rushingiye ku moko n’ibindi ariko  Gachagua yahakanye ibyo aregwa byose yivuye inyuma avuga ko arengana.

Icyo visi Perezida Gachagua avuga.

Gachagua avuga ko icyifuzo cyo kumweguza gishyigikiwe n’Abadepite batavuga rumwe n’ubutegetsi kandi gishingiye ku binyoma bya  politiki nk’uko bigaragara mu nyandiko z’urukiko zabonywe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ahari na bo dukesha iyi nkuru.

Umwanzuro w’uru rukiko uramutse ushyizwe mu bikorwa Gachagua  agakurwa ku mirimo ye,ni we Visi Perezida wa mbere mu mateka ya Kenya waba wegujwe n’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite.



Izindi nkuru wasoma

Imbere ya Perezida Kagame, Amavubi yihimuye kuri Djibouti iyakabukira ibitego 3-0.

Urukiko rwanzuye ko Fatakumavuta azaburanishwa ku itariki 5 Ugushyingo 2024.

ITANGAZO RYA CYAMUNARA UMUTUNGO URI NYABIRASI MURI RUTSIRO

Gorilla FC nyuma yo guhemukira Amagaju FC yicaye ku mwanya w’icyubahiro by’agateganyo.

Ubukungu bwa Israel bwaguye mu manga nyuma yo kwiziringa mu nambara no gucura ibisasu kirimbuzi.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-16 11:48:49 CAT
Yasuwe: 37


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Kenya-Visi-Perezida-Rigathi-ari-mumazi-abira-nyuma-yuko-urukiko-rwemeje-ko-agomba-kweguzwa.php