English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Amakuru agezweho: Urukiko  rumaze gutangaza ibihano rwafatiye Miss Muheto.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwahamije Nshuti Muheto Divine icyaha cyo gutwara ikinyabiziga adafite uruhushya rwa burundu yari akurikiranyweho, rumukatira igifungo cy’amezi atatu asubitse n’ihazabu y’ibihumbi 190 Frw.

Ni icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Ugushyingo 2024, nyuma yuko urubanza rwe ruburanishijwe mu cyumweru gishize, aho Ubushinjacyaha rwari rwamusabiye igihano cy’igifungo cy’amezi 18, n’ihazabu y’ibihumbi 220 Frw.

Ubwo hasomwaga umwanzuro w’Urukiko kuri uyu wa Gatatu, rwavuze ko uregwa adahamwa n’icyaha cyo guhunga ahabereye impanuka.

Urukiko rwanzuye ko Uregwa ahanishwa igifungo cy’amezi atatu asubitse mu gihe cy’umwaka, ndetse no gutanga ihazabu y’ibihumbi 190 Frw, kuko yaburanye yemera icyaha, ndetse akagisabira imbabazi.



Izindi nkuru wasoma

Sobanukirwa ibigwi n’amateka by’umunyamakuru Jean Lambert Gatare witabye Imana

Kenya: Umunyamakuru yasazwe mu rugo yapfuye

Muhazi FC yafatiye ibihano bishariririye umutoza wungirije "Migi", Menya impamvu

EU yafatiye ibihano bikakaye abayobozi 9 bo muri M23 n’abasirikare b’u Rwanda, Menya impamvu

Icyuho cy’uburinganire mu buyobozi bw’Itangazamakuru kiracyahari – Raporo



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-06 15:56:32 CAT
Yasuwe: 346


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Amakuru-agezweho-Urukiko--rumaze-gutangaza-ibihano-rwafatiye-Miss-Muheto.php