English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

RIB yashyize ku karubanda abashinjwa gukora inzoga zitujuje ubuziranenge.

Kuri uyu wa 22 Ukwakira 2024, RIB  yerekanye ku mugaragaro abakora inzoga zitemewe na  Leta, abafashwe bakaba barengeraga izo nzoga mu karere ka Gasabo, umurenge wa  Gisozi akagari Musezero mu mudugudu wa Gasharu.

Abantu 10 ni bo  bafashwe aho biganaga inzoga z’inganda zisanzwe zizwi bagashyiraho ibirango byazo ndetse bakazigurisha Abanyarwanda.

Ubwo hafatwaga uwitwa Nshimiyimana Turahirwa Albert yahaye ruswa Umugenzacyaha wa RIB ngo amurekure adakurikiranwa agerageza kumuha amafaranga y’u Rwanda hafi milyoni 5 muri miliyoni 7 yari yamwemereye ariko birangira atawe muri yombi, bituma mu byaha akurikiranyweho hiyongereyemo icyo gutanga indonke.

Muri abo kandi harimo uwari Mutwarasibo witwa Uwimana Claudette aho bakoreraga iwe mu nzu banamwishura amafaranga y’umurengera akabahishira.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thiery yagaragaje, abo bantu uko ari icumi bafashwe batatu muri bo ari bo bakoraga mu buryo buzwi mu gihe abandi barindwi bakoraga nk’ibyitso byabo.

Yavuze ko aba bose bakurikiranyweho ibyaha bigera kuri bine kandi bihanishwa ibihano bitandukanye aho igito kirimo ari imyaka ibiri kugeza ku myaka irindwi.

Ati: “Ibyaha bine birimo gutanga indonke, kunyereza umusoro, iyigana no guha umuntu ikintu gishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima bwe.”

Abo bantu bafungiye kuri Sitasiyo zitandukanye zirimo iya Rusororo na Kimironko.

Ibyafashwe bifite agaciro ka miliyoni 31 n’imisago aho litiro 347 zifite agaciro ka miliyoni 2, imifuniko ifite agaciro ka milliyoni 27 n’imisago na tembure za milyoni 1 irengaho make.



Izindi nkuru wasoma

Papa Fransisko yasabye amahanga gucukumbura neza niba Leta ya Israel itari gukora Jenoside.

Polisi y’u Rwanda yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abapolisi 154.

Kabuhariwe mu gukora umwuga w'ubupfumu Salongo yatawe muri yombi.

Abakize virusi ya Marburg ntibemerewe gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye - Dr. Nkeshimana.

Siporo: Dr. Sina Gérard yashyizeho ikipe y’abagore ikina umupira w’amaguru.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-23 11:39:15 CAT
Yasuwe: 51


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/RIB-yashyize-ku-karubanda-abashinjwa-gukora-inzoga-zitujuje-ubuziranenge.php