English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abakize virusi ya Marburg  ntibemerewe gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye - Dr. Nkeshimana.

MINISANTE yatangaje ko abakize icyorezo cya  Marburg, bagomba kwitwararira cyane birinda gukora imibonano mpuzabitsinda idakingiye, konsa kuko hari ibice virusi isigaramo mu gihe kirenga umwaka, utitwararitse akaba yakwanduza abandi iyo virusi.

Ibinyujie kurukuta rwa X Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko n’ubwo virusi ya Marburg ikira, hari bimwe mu bice ivamo itinze birimo amatembabuzi y’imbere mu jisho, amasohoro n’amashereka bityo abakize Marburg basabwa kwirinda imibonano mpuzabitsina idakingiye, kujugunya agakingirizo ahantu hashyira abandi mu kaga ko kwandura no konsa umwana.

Minisiteri y’ubuzima yashimangiye kandi ko ibi bigomba kubahirizwa kugeza igihe ibipimo byo kwa muganga bizemeza burundu ko nta virusi ikiri muri ibyo bice.

Uwakize Virusi ya Marburg ashobora kugira ibibazo by’imboni bituma uwayikize atabasha kubona neza, kugira ingaruka z’umunaniro ukabije, hahandi umuntu ubona yaracitse intege imbaraga yagiraga atari zo agifite, kubabara mu ngingo, mu mitsi, ibibazo by’agahinda gakabije.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Abanyeshuri bategetswe gukora za ‘pompages’ 368 mu minota 50, bibaviramo kujya mu bitaro.

MINISANTE yatangaje ko irimo gukora inyigo yo guca burundu kugemurira ibiribwa abarwayi ku bitaro.

Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée yashinje Madjaliwa gukorana n’abapfumu.

Ubushakashatsi: Abagore bageze mu zabukuru bakunda imibonano mpuzabitsina kukigero cya 70%.

Sam Karenzi na Kazungu Clever bagiye gukorana kuri Radio “Oxygène” nyuma yo gusezera kuri FINE



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-02 13:51:48 CAT
Yasuwe: 71


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abakize-virusi-ya-Marburg--ntibemerewe-gukora-imibonano-mpuzabitsina-idakingiye--Dr-Nkeshimana.php