English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kabuhariwe mu gukora umwuga w'ubupfumu Salongo yatawe muri yombi.

Amazina ye nyakuri ni Rurangirwa Wilson wamenyekanye cyane ku mazina ya Salongo, urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwemeje ko  rwataye muri yombi  uyu mugabo, akaba akurikiranyeho ibyaha bitandukanye.

Uyu Rurangirwa Wilson ufatwa nk’umupfumu kabuhariwe  yatawe muri yombi ku wa 31 Ukwakira, nk’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwabitangaje.

Iki kimenyabose gikurikiranyweho ibyaha birimo, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya,  guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, kwiyitirira urwego rw’umwuga, impamyabushobozi, impamyabumenyi cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa n’icyaha cy’iyezandonke.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B.Thierry, yavuze ko yatawe muri yombi nyuma y’iperereza ryari rimaze iminsi rimukorwaho, rishyingiye kubirego abantu bamuregaga.

Ati “Yafashwe nyuma y’iperereza yari amaze iminsi akorwaho aho yaregwaga n’abantu batandukanye akabizeza ko ari umuvuzi gakondo ufite imbaraga zidasanzwe zo kugaruza ibyibwe ndetse n’ubushobozi bwo kuvura indwara zitandukanye.”

Salongo kugeza uyu munsi afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamata aho asanzwe atuye mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Nyamata, Akagari ka Nyamata y’Umujyi, Umudugudu wa Rugarama II.

Ni mu gihe ibi bikorwa yabikoreraga mu Kagari ka Maranyundo, Umudugudu wa Mayange. Akaba yarafatanywe, impu z’ibisimba, Amacupa atandukanye arimo ibyo yita imiti, Amagi n’Inkono.

Kugeza ubu iperereza riracyakomeje ngo akorerwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Nsengimana Donatein.



Izindi nkuru wasoma

Adama Dieng ushinzwe gukumira Jenoside muri AU ari mu Rwanda.

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri. Bamwe bahawe inshingano nshya muri Guverinoma.

Amakuru agezweho: Col (Rtd) Richard Karasira yakuwe ku nshingano ze muri APR FC.

Ntibisazwe: Umuyobozi w’ishuri yatawe muri yombi nyuma yogusambanya uwo bahuje igitsina.

Kabuhariwe mu gukora umwuga w'ubupfumu Salongo yatawe muri yombi.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-05 08:29:37 CAT
Yasuwe: 33


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Kabuhariwe-mu-gukora-umwuga-wubupfumu-Salongo-yatawe-muri-yombi.php