English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Polisi y’u Rwanda yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abapolisi 154.

Polisi y’u Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024 yatangaje ko yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abapolisi 154 barimo ba Komiseri barindwi na ba Ofisiye  bakuru 15.

Abashyizwe muri icyo kiruhuko harimo CP Benis Basabose,ACP Twahitwa Celestin,wigeze kuba Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu,  ACP Mwesigye Elias,wari usanzwe ari Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi na ACP Eugène Mushaija wari usanzwe ari Umuyobozi w’Ikigo cy’Amahugurwa cya Gishari, ACP Tom Murangira,ACP David Rukika na ACP Bayingana Micheal.

Abandi bashyizwe mu kiruhuko barimo ba Ofisiye bakuru 15, ba Ofisiye bato 22, abapolisi bato 96.

Polisi y’Igihugu ivuga  ko yasezereye kandi abapolisi 13 ku mpamvu z’uburwayi n’umwe wasezerewe ku mpamvu zindi zitandukanye.



Izindi nkuru wasoma

Abapolisi b’Abanyarwandakazi ku isonga mu butumwa bw’amahoro bwa LONI.

Perezida Macron, yasabye ibiganiro byo mu rwego rwo hejuru hejuru hagati y’u Rwanda na RDC.

Nyabugogo: Abacuruzi babuze aho bakorera nyuma yo gusenyerwa, impungenge n'icyizere cy’ubuzima.

Ngororero: Icyitegererezo cy'ubukerarugendo nyaburanga n'umurage w'amateka mu Rwanda.

Rubavu: Polisi yafashe imodoka zo muri DRC zipakiye imyenda n’ibindi bicuruzwa bya magendu.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-11 07:43:24 CAT
Yasuwe: 73


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Polisi-yu-Rwanda-yashyize-mu-kiruhuko-cyizabukuru-abapolisi-154.php