Siporo: Dr. Sina Gérard yashyizeho ikipe y’abagore ikina umupira w’amaguru.
Dr. Sina Gérard nyuma yo gushyiraho ikipe y’umupira w’amaguru y’abagabo ibarizwa mucyiciro cya kabiri yanashyizeho n’ikipe y’abagore igomba gutangira shampiyona y’umupira w’amaguru y’icyiciro cya kabiri mu Rwanda kuri uyu wa 2 Ugushyingo.
Ibi bije nyuma yuko Dr. Sina Gérard akomeje guteza imbere imikino itandukanye ndetse no gufasha abafite impano batandukanye ubu yamaze guha agaciro abari n’abategarugori baconga ruhago ndetse kuri ubu muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu bari n’abategarugori hakaba hamaze kwinjiramo ikipe ya Sina Gerard Women Football Club.
Kugeza ubu ikipe ya Sina Gérard WFC iri mu myitozo ikomeye cyane aho irimo kwitegura itangira rya shampiyona y’icyiciro cya kabiri izatangira kuri uyu munsi wa Gatandatu tariki ya 2 Ugushyingo 2024. Ikaba iratangira yakirira mu rugo ku kibuga cya Nyirangarama, akaba ari naho ibirori byo gutangiriza iyi shampiyona ku rwego rw’igihugu.
Dr. Sina Gérard asanzwe afite amakipe atandukanye arimo:
Ikipe y’abasiganwa ku maguru, Abasiganwa ku magare, Abakina imikino ngororamubiri (Acrobat), Ikipe y’abagabo ikina muri Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu mupira w’amaguru, akagira n’itorero urwibutso rwabato ribyinya imbyino z’umuco nyarwanda.
Dr. Sina Gerard aganira n’itangazamakuru yavuze ko intego ye ari ukuzamura abana bafite impano bo mu gihugu nabo zikabateza imbere. Ashimira na President w’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame kubwogutezimbere sport zose mu Rwanda.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show