English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ibitero by’Inyeshyamba za M23 mu Mujyi wa Bukavu: Ibyo abaturage batangaje.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, amasasu yumvikanye mu bice bitandukanye by’umujyi wa Bukavu, aho inyeshyamba za M23 zamaze kwigarurira umujyi. Abaturage batangaje ko amasasu yavugiraga hafi y’umupaka wa Bukavu na Cyangugu, bitera ubwoba bwinshi mu batuye uyu mujyi.

Nubwo kugeza ubu hakiri urujijo ku byabaye nyirizina, abatuye Bukavu bahisemo kuguma mu ngo zabo, ubwoba bwinshi bukaba bwatewe no kubona abantu bitwaje intwaro bari mu mihanda. Amakuru aturuka mu mujyi wa Bukavu yemeza ko inyeshyamba zigaruriye ibice by’ingenzi by’umujyi, birimo ibiro bya guverineri, inyubako ya mairie, ndetse n’ahazwi nka Kazingo ku muryango winjira mu mujyi uvuye mu majyaruguru.

Ku muhanda werekeza i Uvira, abantu bitwaje intwaro babonetse basahura amaduka n’amazu y’ubucuruzi, bituma abaturage barushaho gutinya.

Isahurwa rikomeje kwiyongera

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 14 Gashyantare, ibitero by’isahura byabaye mu gace ka Kadutu. Abaturage batangaje ko urubyiruko rwaje rwinjira mu maduka ku ngufu, basahura ibicuruzwa mbere yo gutwika isoko. Ku wa Gatandatu mu gitondo, bamwe mu baturage bagaragaye batwaye imifuka y’ibiribwa n’ibindi bicuruzwa byinshi biribwa.

Ahandi hagabwe ibitero by’isahura ni hafi y’uruganda rwa Bralima, aho ububiko butandukanye bwibasiwe. No ku kibuga cy’Indepandansi, amwe mu maduka yarasenywe ubwo inyeshyamba zafataga umujyi.

Abayobozi benshi bahunze umujyi

Amakuru aturuka mu nzego z’imbere mu ntara avuga ko abayobozi benshi bahunze Bukavu mbere y’uko ugotwa n’inyeshyamba. Icyakora, bamwe muri bo bari gukoresha imbuga nkoranyambaga basaba abaturage kwitwara neza.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, Alain Kahasha uzwi nka Foka Mike, yasabye abaturage kugira ubumwe no kurinda iby’abandi mu gihe ibintu bikomeje kuba bibi mu mujyi.

Kugeza mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, ibikorwa byose by’imibereho n’ubukungu byari byahagaze muri Bukavu, abantu bakaba bagikomeje kuguma mu ngo zabo kubera ubwoba bw’ibirimo kuba.



Izindi nkuru wasoma

Ng’ubwo ubuhamya bw’abaturage bambuka umupaka wa Kamanyola uhuza u Rwanda na RDC.

U Rwanda rusaba RDC gushyigikira inzira z’amahoro muri Congo. Ibyo Amb. Ernest yeretse Loni.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yasuye Iwawa: Dore ingamba nshya zo gufasha urubyiruko zafashwe.

Rubavu: Ubukene si umurage - Minisitiri Mugenzi asaba abaturage gushora imari mu iterambere.

Goma na Bukavu: Inzira z’amazi zigiye gukora amasaha 24/24 nk'uko byasohotse mu itangazo.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-15 15:00:07 CAT
Yasuwe: 53


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ibitero-byInyeshyamba-za-M23-mu-Mujyi-wa-Bukavu-Ibyo-abaturage-batangaje.php