Urubyiruko rurakangurirwa kwirinda: Imibare y'ubwandu bushya bwa SIDA i Nyagatare iteye inkeke.
Mu Karere ka Nyagatare, imibare mishya y’ubwandu bwa Virusi itera SIDA (VIH) igaragaza impungenge zikomeye, aho kuri ubu 1.2% by’abaturage bashya bandura iyi virusi. Dr Mugisha Hakim, ushinzwe kurwanya SIDA mu rubyiruko mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), avuga ko iyi mibare ikiri hejuru kandi igaragaza ko hakenewe ingamba zihamye zo gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo.
Dr Mugisha asaba urubyiruko kugana ibigo byarugenewe (Youth Centers) kugira ngo bagirwe inama zizatuma birinda kwandura. Ati: “Ni ngombwa ko urubyiruko rwigishwa ububi bwa SIDA n’uburyo bwo kuyirinda, kandi n’abamaze kwandura bagafashwa kumenya uko babana na yo.”
Dr Mbaraga Gilbert, ushinzwe gukurikirana abafite VIH mu muryango AHF, avuga ko mu rwego rwo gufasha urubyiruko kubona udukingirizo mu buryo butabahesha ipfunwe, bashyizeho Condom dispensers mu bigo nderabuzima no muri za kaminuza. Ibi byatumye benshi babasha kubona udukingirizo batabanje kujya kutugura muri butike, aho bamwe batinya ko babafatwa nk’abitegura gukora imibonano mpuzabitsina.
Ati: “Ufashe agakingirizo bahita bavuga ko agiye gusambana, ni yo mpamvu twashyizeho ahantu hihariye ho kukabona ku buntu, mu buryo bw’ibanga.”
Imbogamizi mu kugera ku dukingirizo
Nubwo hari ingamba zo korohereza urubyiruko kubona udukingirizo, hari abavuga ko kudusanga bigisaba imbaraga, cyane cyane kubera ko tumwe duhenze. Umwe mu banyeshuri ba Kaminuza ya East Africa, Uwayarakiza Epiphanie, avuga ko hari abatinya kujya kugura agakingirizo, bikabatera gukorera aho.
Ati: “Hari igihe ugira ipfunwe ryo kugura agakingirizo, bigatuma ukora imibonano idakingiye. Nyamara nta muntu ukwiriye kugira isoni zo kukagura kuko ni uburyo bwo kwirinda.”
Undi munyeshuri utashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko mbere yajyaga agira ipfunwe, ariko ubu amaze kumenya ko kwirinda ari ingenzi. Ati: “Ubundi nagiraga isoni ariko ubu zashize, kuko gukorera aho ni ibyago.”
Ku rundi ruhande, hari abavuga ko udukingirizo duhenze, ku buryo bitoroshye kuri buri wese kukabona. Umwe yagize ati: “Kamwe kagura amafaranga 500, urumva si buri wese wakabona uko akagura.”
Gusaba ingamba nshya zo gukomeza gukumira ubwandu bushya.
Mu gihe imibare y’ubwandu bushya igihangayikishije, inzego zishinzwe ubuzima zikomeje gukangurira urubyiruko kwirinda no kugana ibigo bitanga ubujyanama. Hari icyizere ko gukomeza ubukangurambaga no kongera uburyo bwo gutanga udukingirizo mu buryo bw’ibanga bizagira uruhare mu kugabanya ikwirakwira rya SIDA mu gihugu.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show