Muhanga hagaragaye igikorwa cyateye abaturage intimba n’agahinda gakabije.
Abaturage bo mu Kagari ka Gifumba, Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, batewe agahinda no kubona uruhinja rwatawe mu rutoki rwamaze gupfa.
Uru ruhinja, rwari rupfunyitse mu bitambaro, rwabonwe ku mugoroba wo ku wa 4 Gashyantare 2025, n’abanyura muri uwo murima.
Ababonye uyu mubiri bavuga ko byagaragaraga ko yari inda yendaga kuvuka, iri mu mezi arindwi. Umwe mu batangabuhamya yagize ati: “Nari mvuye gukora, ngeze aha mbona imyenda ipfutse ikintu, ngeze iruhande nsanga ni uruhinja.”
Undi ati: “Jyewe nabonye ari nk’umukobwa wakuyemo inda, kuko nta myenda yari afite, uretse turiya dutambaro.”
Iki gikorwa cyateye intimba abaturage, basaba ko ubuyobozi bwakora ibishoboka byose uwabikoze agashyikirizwa ubutabera.
Nshimiyimana Jean Claude, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, yemeje aya makuru asaba abaturage gutanga amakuru yatuma hamenyekana uwakoze ibi.
Yagize ati: “Turasaba abaturage kudufasha mu gutanga amakuru, kugira ngo uwakoze ibi abiryozwe.”
Inzego z’umutekano zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane uwakoze aya mahano. Kugeza ubu, icyateye uyu mugore cyangwa umukobwa gukora ibi ntikiramenyekana, ariko inzego bireba zirakomeje gushakisha.
Ni ikibazo cyongeye kwibutsa uburemere bw’ingaruka z’inda zitateganyijwe n’ihutazwa ry’uburenganzira bw’umwana. Abaturage basabwe gutanga amakuru kugira ngo uwabikoze abiryozwe, ariko kandi hakwiye gushakwa ibisubizo birambye byo gukumira ibikorwa nk’ibi.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show