English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Muhanga hagaragaye igikorwa cyateye abaturage intimba n’agahinda gakabije.

Abaturage bo mu Kagari ka Gifumba, Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, batewe agahinda no kubona uruhinja rwatawe mu rutoki rwamaze gupfa.

Uru ruhinja, rwari rupfunyitse mu bitambaro, rwabonwe ku mugoroba wo ku wa 4 Gashyantare 2025, n’abanyura muri uwo murima.

Ababonye uyu mubiri bavuga ko byagaragaraga ko yari inda yendaga kuvuka, iri mu mezi arindwi. Umwe mu batangabuhamya yagize ati: “Nari mvuye gukora, ngeze aha mbona imyenda ipfutse ikintu, ngeze iruhande nsanga ni uruhinja.”

Undi ati: “Jyewe nabonye ari nk’umukobwa wakuyemo inda, kuko nta myenda yari afite, uretse turiya dutambaro.”

Iki gikorwa cyateye intimba abaturage, basaba ko ubuyobozi bwakora ibishoboka byose uwabikoze agashyikirizwa ubutabera.

Nshimiyimana Jean Claude, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, yemeje aya makuru asaba abaturage gutanga amakuru yatuma hamenyekana uwakoze ibi.

Yagize ati: “Turasaba abaturage kudufasha mu gutanga amakuru, kugira ngo uwakoze ibi abiryozwe.”

Inzego z’umutekano zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane uwakoze aya mahano. Kugeza ubu, icyateye uyu mugore cyangwa umukobwa gukora ibi ntikiramenyekana, ariko inzego bireba zirakomeje gushakisha.

Ni ikibazo cyongeye kwibutsa uburemere bw’ingaruka z’inda zitateganyijwe n’ihutazwa ry’uburenganzira bw’umwana. Abaturage basabwe gutanga amakuru kugira ngo uwabikoze abiryozwe, ariko kandi hakwiye gushakwa ibisubizo birambye byo gukumira ibikorwa nk’ibi.



Izindi nkuru wasoma

Rubavu: Abaturage baratakambira ubuyobozi kubera ibiro by’Akagari bituma bahora bajarajara

Ingabo na Polisi mu murongo w’iterambere: Icyo ibikorwa bizamara amezi 3 bizafasha abaturage

Uko umwanda wo mu misarane w’Ikigo cy’Ishuri waturitse ugasenyera abaturage

Hatangijwe igikorwa cyo gushakisha umurambo umaze iminsi ibiri mu rugomero rwa Bishya.

Ngoma: Imisanzu ya ‘Ejo Heza’ yaburiwe irengero? Abaturage batagira ingano barasaba ibisobanuro.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-05 08:55:11 CAT
Yasuwe: 141


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Muhanga-hagaragaye-igikorwa-cyateye-abaturage-intimba-nagahinda-gakabije.php