English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Minisitiri Mugenzi yibukije ababyeyi uruhare rwabo mu gutahura abana babo bari muri Congo.

Ku wa 18 Gashyantare 2025, mu mudugudu wa Kamuzamuzi, Akagari ka Makoro, Umurenge wa Busasamana mu karere ka Rubavu, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Dr. Patrice Mugenzi, yitabiriye inteko y'abaturage, aho yagarutse ku mutekano mu burasira zuba bwa Congo.

Iyi nama yabereye mu karere hafi y’umupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yibanze ku kibazo cy'ababyeyi bafite abana bagiye mu mitwe y’iterabwoba nka FDLR na wazalendo, aho habarurwa 92 muri bo hakaba hamaze gutahuka 22.

Mu ijambo rye, Dr. Mugenzi yasabye ababyeyi gufata iya mbere mu gukurikirana no gutahura abana babo bagiye mu mitwe y’iterabwoba.

Yagize ati: “Ni ngombwa ko muganira n’abana banyu, mukabashishikariza kugaruka mu gihugu vuba na bwangu. Ibi bizabafasha kwiteza imbere no gukomeza kwirindira umutekano, cyane cyane mu bice biherereye ku mupaka.”

Minisitiri Mugenzi yabwiye abakuru b’Imidugudu ko bafite inshingano zo gukorana n’inzego z’umutekano mu gutahura abana babo.

Minisitir Dr. Patrice Mugenzi, yanashimangiye ko umutekano w’igihugu ushingiye ku bufatanye bw’abaturage n’inzego z’ubuyobozi, ndetse agaragaza ko ari ngombwa gukomeza guharanira umutekano no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, anabasaba kugira ubushishozi no gukorera hamwe mu kubaka u Rwanda rw’ejo hazaza, kandi ko buri wese afite uruhare mu guhashya ibitero by’iterabwoba.



Izindi nkuru wasoma

Amb. Nduhungirehe yasezeye mugenzi we wa Ukraine, ku ruhare rwiza mu mubano n’u Rwanda.

U Rwanda rusaba RDC gushyigikira inzira z’amahoro muri Congo. Ibyo Amb. Ernest yeretse Loni.

Icyakurikiyeho nyuma yuko umugore atawe muri yombi azira gukata igitsina cy’umugabo we.

Mbappé yatsinze hat-trick, Real Madrid isezerera Manchester City muri Champions League.

RDC: Abasirikare n’Abasivili basaga 500 barekuwe muri gereza ya Mulunge mu gihe M23 isatira Uvira.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-19 11:51:23 CAT
Yasuwe: 53


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Minisitiri-Mugenzi-yibukije-ababyeyi-uruhare-rwabo-mu-gutahura-abana-babo-bari-muri-Congo.php