Putin na Kim basezeranye gutabarana mu gihe hagira igihugu cyibashotora
Vladimir Putin na Kim Jong Un bashyize umukono ku masezerano bemeranya ko Uburusiya na Koreya ya Ruguru bizafashanya mu gihe haba habayeho ubushotoranyi ku gihugu icyo ari cyo cyose muri ibyo bibiri.
Perezida w'Uburusiya yabitangaje nyuma yo kugirana ibiganiro na Kim mu ruzinduko yagiriye mu murwa mukuru Pyongyang wa Koreya ya Ruguru, rwa mbere agiriye muri icyo gihugu kuva mu mwaka wa 2000.
Kim yavuze ko urwo ruzinduko rwashyize umubano w'ibihugu byombi ku rwego rushya, rwo hejuru rw'ubufatanye.
Amasezerano ayo ari yo yose y'ubufatanye mu bya gisirikare ashobora gutuma Uburusiya bufasha Koreya ya Ruguru mu ntambara yabaho mu gihe kiri imbere kuri uwo mwigimbakirwa uriho na Koreya y'Epfo, mu gihe Koreya ya Ruguru na yo ishobora gufasha ku mugaragaro Uburusiya mu ntambara yabwo kuri Ukraine.
Kim asanzwe ashinjwa guha intwaro Uburusiya, naho Putin byibazwa ko aha Koreya ya Ruguru ikoranabuhanga rijyanye n'iby'isanzure rishobora kuyifasha muri gahunda yayo y'ibisasu bya misile. Aba bategetsi bombi baherukaga guhurira mu Burusiya muri Nzeri mu mwaka ushize.
Ku wa gatatu, bashyize umukono ku masezerano y'ubufatanye bwuzuye arimo n'ingingo yuko bemeranyije gutanga ubufasha kuri buri ruhande mu gihe haba habayeho ubushotoranyi ku gihugu icyo ari cyo cyose muri ibyo bibiri, nkuko Putin yabivuze. Ntiyasobanuye uko ubwo bushotoranyi bwaba bumeze.
Ayo masezerano ashimangiye ubufatanye burimo gushinga imizi mu buryo bwihuse bwahangayikishije uburengerazuba. Bamwe mu babikurikiranira hafi bavuga ko bushobora no kugira ingaruka zikomeye ku rwego rw'isi.
Mu mezi ya vuba aha ashize, Putin yahuye n'ibibazo bijyanye n'ibibera ku rugamba muri Ukraine, by'umwihariko kugabanuka cyane kw'intwaro.
Mu nama baherukaga guhuriramo imbona nkubone ubwo Kim yasuraga Uburusiya, bombi bari baganiriye ku bufatanye mu bya gisirikare ndetse bacyekwaga ko bagiranye amasezerano ajyanye n'intwaro.
Kuva icyo gihe, ibimenyetso byakomeje kwiyongera ko Uburusiya bukomeje gukoresha misile za Koreya ya Ruguru muri Ukraine.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show