English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Isura ya mwarimu ni we uyihesha -Ubutumwa bukomeye bwa Minisitiri w’uburezi

Minisitiri w’Uburezi, Bwana Joseph Nsengimana,yatanze ubutumwa bukomeye ku bijyanye n’ubuzima, agaciro n’iterambere ry’umwarimu mu Rwanda. Yagarutse ku bibazo bikunze kugarukwaho n’abarimu, birimo kutazamurwa mu byiciro by’imishahara n’uburyo isura ya mwarimu igira uruhare rukomeye mu mikurire y’abanyeshuri n’ireme ry’uburezi.

 

Minisitiri Nsengimana yagaragaje ko hari abarimu bajya mu mashuri makuru na za kaminuza kuzamura impamyabumenyi, ariko bagaruka ntibahite bahembwa ku rwego rushya. Yagize ati: "Iyo umwarimu yari afite A2, akajya kuri Kaminuza akabona A1 cyangwa A0, icyo gihe REB ni yo imushyira aho agomba kwigisha, noneho agahembwa umushahara ujyanye n’amashuri yize." Ibi bisobanura ko kuzamuka mu mashuri bitavuze ko uhita  guhabwa umushahara mushya, ahubwo bisaba ko REB igushyira mu cyiciro gikwiriye”.

Yongeyeho ko isura ya mwarimu ari ingenzi cyane, kuko ifasha abanyeshuri kumwubaha no gukunda umwuga we, Ati,”Cyera mwarimu yari umuntu ukomeye cyane, ariko isura ya mwarimu si undi muntu uyimuha, ni we uyiha," . Yashimangiye ko iyo mwarimu yitwara nk’umurezi n’umubyeyi, arubashywa kandi agahesha umwuga we agaciro.

Yibukije ko igihugu cyashyize imbere gahunda zo guteza imbere umwarimu, harimo kongera ubushobozi, kongerwa kw’imishahara mu byiciro, ndetse n’amahugurwa. Gusa yibukije ko mwarimu ubwe agomba kugira uruhare mu kwihesha agaciro binyuze mu myitwarire myiza, kwiyubaha no kwigira icyitegererezo.

Ubutumwa bwe bwasoje busaba abarimu gutekereza kure, bakibona nk’inkingi y’iterambere ry’igihugu, aho yagize ati: "Igihugu gikora ibishoboka byose mu kuzamura ubuzima bwa mwarimu, ariko na mwarimu akwiye gushyiraho ake."

 



Izindi nkuru wasoma

Minisitiri Olivier Nduhungirehe yitabiriye Inama mpuzamahanga mu Buyapani

Ibyo Donald Trump yasabye Ukraine bigiye guhindura isura y’Intambara

Urubyiruko rwasabwe gukoresha ubumenyi bwarwo mu kugaragaza isura Nziza y’igihugu

Dore impamvu Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi ari guhuzwa na FDLR

Mu ruzinduko rwe rwa mbere, Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yijeje abahinzi ikintu giko



Author: Elyse Niyonsenga Published: 2025-08-01 07:05:07 CAT
Yasuwe: 119


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Isura-ya-mwarimu-ni-we-uyihesha-Ubutumwa-bukomeye-bwa-Minisitiri-wuburezi.php