English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Pini Zahavi ureberera inyungu z’umukinnyi Neymar Jr  yatanze umucyo ku bibazo by’umukiriya we.

Pini Zahavi ureberera inyungu z’umukinnyi Neymar Jr yatangaje ko ntabiganiro byigeze bibaho byo kuba uyu mukinnyi yatandukana na Al Hilal ndetse avuga ko yishimye muri iyi kipe dore ko agifite amasezerano.

Ibi Zahavi yabitangaje nyuma y’ibihuha byari bimaze iminsi bivugwa ko Neymar ashobora gutandukana na Al Hilal agasubira iwabo muri Brazil mu ikipe ya Santos yamuzamuye.

Andi makuru yerekezaga Neymar mu ikipe ya Palmeiras FC yo muri Brazil, aya makuru Perezida w’iyi kipe Leila Pereira yarayanyomoje atangaza ko Palmeiras idashaka Neymar kuko idashaka umukinnyi uba mu bitaro ahubwo ishaka umukinnyi ukina.

Zahavi yakomeje avuga ko uretse we na se wa Neymar Neymar Santos Sr. aribo bashobora kuvuga ahazaza ha Neymar bityo ko ibindi bivugwa ari ibihuha.

Neymar yageze muri Al Hilal yo muri Arabiya Sawudite  muri 2023 avuye muri Paris Saint Germain yo mu Bufaransa atanzweho  akayabo ka miliyoni €90 n’umushahara wa miliyoni €100 ku mwaka, asinya amasezerano azamugeza muri 2025.

N’ubwo yari yitezweho ibitangaza, Neymar ntacyo yagejeje ku ikipe ya Al Hilal dore ko atanabonetse kenshi kubera ibibazo by’imvune harimo n’iyo amaranye umwaka wose.

Neymar amaze gukinira Al Hilal imikino 7 gusa mu myaka ibiri y’imikino, yayitsindiye igitego kimwe, atanga imipira 3 yavuyemo ibitego.

Mu mwuga we nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru, Neymar w’imyaka 32 amaze gusiba imikino irenga 200 kubera imvune.



Izindi nkuru wasoma

Ibibazo by'umutekano ku banyamakuru: Imbogamizi zo zikomeye mu bihe by'intambara.

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yatanze urugero rwiza rwo gushyigikira abahanzi.

Dore ibibazo 8 byugarije akarere ka Ngororero bituma kadatera imbere ahubwo kagahora inyuma.

Mu bibazo byanjye byose ngira, icyo kugira umugabo ntikirimo –Umuhanzikazi Lydia Jazmine.

Perezida Kagame yavuye imuzi ibibazo by’umutekano muke biri mu burasirazuba bwa DRC.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-18 11:45:13 CAT
Yasuwe: 72


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Pini-Zahavi-ureberera-inyungu-zumukinnyi-Neymar-Jr--yatanze-umucyo-ku-bibazo-byumukiriya-we.php