Umunyapolitiki Marie-José Ifoku yatanze igisubizo ku kibazo cya Congo
Marie-José Ifoku, umunyapolitiki akaba n’umuyobozi w’urugaga Ekoki Inatshoka, arasaba Abanyekongo bose guhagurukira hamwe no gusobanukirwa n’icyerekezo k’igihugu cyabo kiri mu bibazo by’intambara n’ibitero bikomeje kugihungabanya.
Ku wa Gatatu, tariki ya 19 Werurwe, Ifoku yatangaje ko ubumwe bw’igihugu ari bwo bwonyine buzatuma Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) ibasha gukira ibibazo biyugarije.
Yagize ati: "Abantu bose bavuga ubumwe n’ubwiyunge bw’igihugu, ariko ni ngombwa ko buhera mu bayobozi bafite inshingano mu nzego zitandukanye. Ibi bireba Perezida wa Repubulika, Inteko Ishinga Amategeko, Guverinoma, abayobozi b’imiryango itegamiye kuri Leta, abanyapolitiki n’abayobozi b’amadini. Aba bose bagomba gufatanya gushyiraho politiki ishingiye ku bumwe. Kuri ubu, kudashyira hamwe kugaragara mu baturage b’Abanyekongo bifite imizi muri politiki y’icyo gihugu.’’
Yasabye kandi ko habaho impinduka zihamye kugira ngo RDC ibashe kwikiza ruswa n’ubusahuzi bwimitse, kuko ari byo biri gusenya igihugu.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Étienne Lisumbu was Radio Okapi.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show