English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umunyapolitiki Marie-José Ifoku yatanze igisubizo ku kibazo cya Congo

Marie-José Ifoku, umunyapolitiki akaba n’umuyobozi w’urugaga Ekoki Inatshoka, arasaba Abanyekongo bose guhagurukira hamwe no gusobanukirwa n’icyerekezo k’igihugu cyabo kiri mu bibazo by’intambara n’ibitero bikomeje kugihungabanya.

Ku wa Gatatu, tariki ya 19 Werurwe, Ifoku yatangaje ko ubumwe bw’igihugu ari bwo bwonyine buzatuma Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) ibasha gukira ibibazo biyugarije.

Yagize ati: "Abantu bose bavuga ubumwe n’ubwiyunge bw’igihugu, ariko ni ngombwa ko buhera mu bayobozi bafite inshingano mu nzego zitandukanye. Ibi bireba Perezida wa Repubulika, Inteko Ishinga Amategeko, Guverinoma, abayobozi b’imiryango itegamiye kuri Leta, abanyapolitiki n’abayobozi b’amadini. Aba bose bagomba gufatanya gushyiraho politiki ishingiye ku bumwe. Kuri ubu, kudashyira hamwe kugaragara mu baturage b’Abanyekongo bifite imizi muri politiki y’icyo gihugu.’’

Yasabye kandi ko habaho impinduka zihamye kugira ngo RDC ibashe kwikiza ruswa n’ubusahuzi bwimitse, kuko ari byo biri gusenya igihugu.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Étienne Lisumbu was Radio Okapi.



Izindi nkuru wasoma

Goma haratemba ituze - Umunyapolitiki w’Ubudage yatangaje uko yasanze ibintu byifashe

Imihango y’ubukwe: RRA yatanze umucyo ku makuru yari yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga

Perezida wa Togo Faure Gnassingbé yoherejwe mu muriro wa Congo

Minisitiri w’Intebe w’u Burundi yanze gupfukamira abadepite, atanga igisubizo cyakuruye impaka

Tanzani: Umunyapolitiki Tundu ari mu mazi abira mbere y’amatora ya 2025



Author: Nsengimana Donatien Published: 2025-03-20 10:27:11 CAT
Yasuwe: 71


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umunyapolitiki-MarieJos-Ifoku-yatanze-igisubizo-ku-kibazo-cya-Congo.php