English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yatabarije Donald Trump avuga ko umutekano we utizewe.

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yatabarije Donald Trump watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko umutekano we utizewe akurikije uburyo yahushijwe kabiri mu gihe cyo kwiyamamaza.

Trump ubwo yiyamamazaga mu minsi ishize, yarusimbutse kabiri harimo aho umwicanyi yari amurasiye mu ruhame, isasu rigahushura ugutwi.

Kuri uyu wa Kane, Putin ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru muri Kazakhstan nyuma y’inama yiga ku mutekano, yavuze ko uburyo Trump yari agiye kwicwa mu gihe cyo kwiyamamaza, byumvikanisha ko n’ubu abamushakaga batishimye.

Ati “Mu matora hakoreshejwe uburyo budasirimutse bwo kurwanya Trump harimo n’inshuro nyinshi bagerageje kumwica.”

Yunzemo ati “N’ubu ndatekereza ko adatekanye kuko hari ibindi bintu nk’ibyo twagiye tubona byabaye mu matora ya Amerika.”

Putin kandi yagaragaje Trump nka Perezida w’umunyabwenge Amerika ifite kandi ufite ubunararibonye, amusaba kwitwararika muri iki gihe.

Muri Nyakanga na Nzeri uyu mwaka nibwo Trump yarusimbutse, ubwa mbere uwamurashe aramuhusha naho ubwa kabiri uwashakaga kumurasa bamufata atarabikora.



Izindi nkuru wasoma

Kagame yifurije perezida wa Namibia Netumbo Nandi-Ndaitwah ishya n’ihirwe.

Umunsi w’umukara kuri Beyrn Munich: Kompany yagaragaje akababaro. Neuer yabaye igihombo.

Bwa mbere mu mateka: Namibia yatoye perezida wa mbere w'umugore mu matora yateje impaka.

Perezida Paul Kagame yagize Domitilla Mukantaganzwa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.

Muruzinduko rw’amateka: Perezida Joe Biden wa America ari muri Angola.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-29 10:15:38 CAT
Yasuwe: 30


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Perezida-wu-Burusiya-Vladimir-Putin-yatabarije-Donald-Trump-avuga-ko-umutekano-we-utizewe.php