English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Perezida wa ukraine Zelensky yizera adashidikanya ko ibiganiro by’Amerika na Ukraine mu cyumweru gitaha bizaba 'bifite ireme'.

Ibiganiro by’Amerika na Ukraine bizabera muri Arabiya Sawudite mu cyumweru gitaha, Perezida Volodymyr Zelensky yatangaje ko yizeye ko bizaba "ingirakamaro".

Intumwa idasanzwe ya Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald , Steve Witkoff, yavuze ko ikipe y'Abanyamerika ishaka kuganira uburyo intambara y'Uburusiya na Ukraine yahagarara hagati y’ibihugu byombi kandi mu mahoro.

Ku wa gatanu ushize, Zelensky na Trump bagiranye ibiganiro byabereye muri White House - aho Trump yavuze ko Zelensky aramutse adahagaritse imirwano, Amerika yahagarika inkunga ya gisirikare yageneraga  Ukraine.

Perezida wa Ukraine yagaragaje ko nawe ababajwe n'iki kibazo kandi agerageza kubungabunga umubano w’igihugu cye na Amerika.

Ku wa kane, Witkoff yavuze ko Trump yakiriye ibaruwa ya Zelensky irimo "gusaba imbabazi" no "gushimira".

Witkoff ati: "Twizere ko tuzasubiza ibintu mu nzira hamwe n'Abanya Ukraine, kandi ibintu byose birakomeza."

Zelensky yagiye ahura n’igitutu gikomeye cy’Amerika kugira ngo yemere mbere y’ibiganiro byose by’amahoro, mu gihe perezida wa Ukraine yakomeje guharanira umutekano wa Kyiv.

Uburusiya bwagabye igitero simusiga muri Ukraine muri Gashyantare 2022, none bugenzura hafi 20% by'ubutaka bwa Ukraine.

Imirwano irakomeye yabereye muri Ukraine mu ijoro ryo ku wa Kane ivuga ko ibitero bya "misile nini na drone" cyibasiye ibikorwa remezo by’ingufu.

Igisirikare cya Polonye kandi cyavuze ko byabaye ngombwa ko gishaka indege z’intambara kandi bagakoresha uburyo bwo kurinda ikirere no kubutaka hagati y’ibitero byugarije uturere kugera mu burengerazuba bwa Ukraine.



Izindi nkuru wasoma

Urukundo, ubutinganyi, cyangwa se ibihesha ishema abagore: Dore filime zo kureba muri iki cyumweru

Hatangajwe impamvu uruzinduko rwa Perezida Kagame rwimuriwe muri BK Arena

Gen. Makenga yise Perezida Tshisekedi "ibandi" ndetse ashimangira ko M23 yiteguye ibiganiro

Ibiganiro hagati ya Guverinoma ya DRC na M23: Inzira yonyine y'umuti?

Hatangajwe amatariki M23 na Leta ya Congo bazagirana ibiganiro.



Author: Ndahimana Petrus Published: 2025-03-07 09:35:30 CAT
Yasuwe: 30


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Perezida-wa-ukraine-Zelensky-yizera-adashidikanya-ko-ibiganiro-byAmerika-na-Ukraine-mu-cyumweru-gitaha-bizaba-bifite-ireme-2.php