English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ibiganiro hagati ya Guverinoma ya DRC na M23: Inzira yonyine y'umuti?

Ubuyobozi bw’Umutwe wa M23 buravuga ko ibiganiro byashyizwe bikemerwa n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byakomeje kuvugwa kenshi n’uyu mutwe ko ari yo nzira yonyine yavamo umuti w’ibibazo bihari, kandi ko wari wariyemeje kuzana Tshisekedi ku meza y’ibiganiro ku bushake cyangwa ku mbaraga.

Ni nyuma yuko Guverinoma ya Angola isanzwe ari umuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC, itangaje ko Perezida João Lourenço azatangiza ibiganiro hagati ya Guverinoma ya Congo Kinshasa n’umutwe wa M23.

Ni mu gihe ubutegetsi bwa Congo burangajwe imbere n’Umukuru w’iki Gihugu, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo yari yarabanje kuvuga inshuro nyinshi ko Guverinoma y’iki Gihugu idateze kujya mu biganiro biyihuza n’uyu mutwe.

Uyu mutwe wa M23 ugizwe n’Abanyekongo baharanira uburenganzira bwa bagenzi babo bakomeje kwicwa umusubirizo n’ubutegetsi bwa Congo bufatanyije n’imitwe inyuranye irimo uw’abajenoside wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, wakunze kuvuga ko udateze kurambika hasi intwaro igihe cyose Congo itemeye ko bagirana ibiganiro, kandi ikubahiriza ibyo uyu mutwe (M23) usaba.

Nyuma yuko Angola itangaje ko noneho ibi biganiro bigiye kuba, Perezida w’umutwe wa M23, Bertrand Bisimwa yavuze ko ibi babivuze kenshi, ariko ubutegetsi bwa Congo bugakomeza kubitera umugongo.

Yifashishije ubutumwa yatanze muri Mutarama uyu mwaka wa 2025, yavuze ko “Twarabivuze, twarabikoze”, aho agaragaza ko inzira z’amasasu zari zashyizwe imbere n’ubutegetsi bwa Congo zitashoboraga kuvamo umuti.

Muri ubu butumwa yari yatanze muri Mutarama akaba yongeye kubugarukaho, Betrand Bisimwa yagize ati “Twiyemeje gutsinda inzira za gisirikare za Tshisekedi, no kumuzana ku bushake cyangwa ku mbaraga ku meza y’ibiganiro, ari na yo nzira yonyine ya gisivile ishobora gushyira ku murongo ibibazo bimaze ibinyacumi by’imyaka.”

Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya DRC, Tina Salama, na we mu butumwa yanditse kuri X nyuma yuko Angola yari imaze gutangaza ibi biganiro, yari yavuze ko “Ibiganiro na M23: Twamenye kandi dutegereje kureba ishyirwa mu bikorwa ry’uru rugendo rw’ubuhuza bwa Angola.”

Abakuru b’Ibihugu binyuranye barimo abo mu karere DRC n’u Rwanda biherereyemo, ndetse n’Imiryango Mpuzamahanga; na bo bakunze kuvuga ko ntayindi nzira yatanga igisubizo ku bibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa DRC, atari ibiganiro hagati ya Leta ya Kinshasa n’umutwe wa M23.



Izindi nkuru wasoma

Gen. Makenga yise Perezida Tshisekedi "ibandi" ndetse ashimangira ko M23 yiteguye ibiganiro

Ibiganiro hagati ya Guverinoma ya DRC na M23: Inzira yonyine y'umuti?

Hatangajwe amatariki M23 na Leta ya Congo bazagirana ibiganiro.

Kera kabaye Angola igiye kuyobora ibiganiro bya mbere hagati ya Leta ya DRC n’umutwe wa M23

Perezida wa ukraine Zelensky yizera adashidikanya ko ibiganiro by’Amerika na Ukraine mu cyumweru g



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-13 10:45:26 CAT
Yasuwe: 19


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ibiganiro-hagati-ya-Guverinoma-ya-DRC-na-M23-Inzira-yonyine-yumuti.php