English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Hatangajwe amatariki M23 na Leta ya Congo bazagirana ibiganiro.

Guverinoma ya Angola yatangaje ko ku wa kabiri, tariki ya 18 Werurwe 2025, ari bwo Inyeshyamba za M23 zizagirana ibiganiro bitaziguye n’intumwa za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Iyi nkuru ije mu gihe RDC yari yararahiye ko itazigera iganira na M23, umutwe ishinja kuba uw’iterabwoba. Icyakora, nyuma y’urugendo rwa Perezida Felix Tshisekedi muri Angola, ibintu byatangiye guhinduka, bituma umuhuza w’iki kibazo, Perezida Joao Lourenço wa Angola, ashyira imbere gahunda yo gutangiza ibiganiro.

RDC ntiratangaza niba yemera ibiganiro        

Nubwo Angola yatangaje ko ibiganiro bizaba ku ya 18 Werurwe 2025 i Luanda, Leta ya Congo ntiragira icyo ibitangazaho mu buryo butomoye. Mu gihe RDC yakomeje gushinja u Rwanda gufasha M23, iri tsinda ry’inyeshyamba ryamaze gutangaza ko riri ready kuganira.

Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, yabwiye ibiro ntaramakuru bya Reuters ko impande zombi zigomba kwitabira ibyo biganiro no guha agaciro iyi ntambwe nshya.

M23 igiye kuganira ariko inafite umugambi wo gukomeza imirwano

Kuva mu ntangiriro za 2025, M23 yigaruriye imijyi ikomeye nka Goma na Bukavu, inashyiraho ubuyobozi mu duce yafashe. Nubwo yemeye kwitabira ibiganiro, ikomeje gutangaza ko izakomeza imirwano mu gihe Leta ya Congo itemera ibiganiro byimbitse ku kibazo cy’uburenganzira bw’Abanyekongo b'Abatutsi.

Ese ibiganiro bizatanga umusaruro?

Ibiganiro hagati ya Leta ya Congo na M23 byagiye bigeragezwa inshuro nyinshi mu myaka yashize, ariko byose bikarangira ntacyo bitanze. Kuri iyi nshuro, kuba Angola yemeje ibiganiro bitaziguye, bishobora kuba ikimenyetso cy’uko hari intambwe nshya iri guterwa mu nzira y’amahoro.

Gusa, igikomeje kwibazwa ni ese Leta ya Congo izemera kuganira nk’uko Angola ibitangaza, cyangwa izakomeza gukomeza imirwano?



Izindi nkuru wasoma

Hatangajwe impamvu uruzinduko rwa Perezida Kagame rwimuriwe muri BK Arena

Volleyball: Hatangajwe Ingengabihe ya Playoffs, Police VC na APR VC ziyemeje kudatatira umurongo

Hatangajwe amatariki M23 na Leta ya Congo bazagirana ibiganiro.

Kera kabaye Angola igiye kuyobora ibiganiro bya mbere hagati ya Leta ya DRC n’umutwe wa M23

Ibihugu bikomeye byungukira mu mutungo wa Congo - Perezida Paul Kagame



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-13 07:57:51 CAT
Yasuwe: 18


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Hatangajwe-amatariki-M23-na-Leta-ya-Congo-bazagirana-ibiganiro.php