Perezida Volodymir Zelensky yategetswe gusaba imbabazi mu maguru mashya.
Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio yatangaje ko Perezida wa Ukraine, Volodymir Zelensky agomba gusaba imbabazi kubera ko yangije ibiganiro byari byateganyijwe hagati ye na Perezida Donald Trump.
Marco Rubio yabwiye CNN ko imyitwarire ya Perezida Zelensky irimo intonganya, kudashima no kudashaka amasezerano y’amahoro yangije umwanya w’abantu bose, binashyira mu rujijo Isi ku cyerekezo ashaka kujyanamo intambara bahanganyemo n’u Burusiya.
Perezida Trump na Zelensky bahuye ku wa 28 Gashyantare 2025, mu biganiro byari biteganyijwe ko bisinyirwamo amasezerano yo guha Amerika uburenganzira bwo gucukura umutungo kamere wa Ukraine nk’inzira yo kwishyura inkunga ya gisirikare Amerika yahaye iki gihugu.
Marco Rubio ati “Zelensky agomba gusaba imbabazi kubera kudutakariza igihe mu nama yabaye n’uko yarangiye kuko yayangije cyane.”
Rubio yavuze ko Perezida Zelensky atagombaga kugera mu biganiro agiye guhangana, kwita Putin umuntu mubi no gusaba ko u Burusiya bugomba kubaka ibyangijwe byose mu gihugu cye bitatuma ibiganiro by’amahoro bishoboka.
Nyuma y’intonganya zaranze ibiganiro, Fox News yanditse ko Perezida Zelensky n’itsinda bari kumwe basohowe muri White House, binginga Amerika ngo ireke basubukure ibiganiro ariko Trump abasaba kugenda bakazagaruka Zelensky yiteguye kuganira mu buryo burimo amahoro.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show