Perezida Tshisekedi yashimangiye imikoranire mu by’amabuye na Amerika
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yatangaje ko igihugu cye cyiteguye kugirana ubufatanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu masezerano ashingiye ku mabuye y’agaciro hagamijwe kongerera ingufu umutekano wa Congo.
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Bret Baier wa Fox News ku wa Gatatu, Tshisekedi yavuze ko ubwo bufatanye buzafasha Congo gucukura no gutunganya amabuye y’agaciro yayo ku buryo bwungukira ibigo by’abanyamerika, ari na ko igihugu cye cyubaka ubushobozi mu bya gisirikare no mu mutekano.
Yagize ati “Ntekereza ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishobora gukoresha igitutu cyangwa ibihano kugira ngo imitwe yitwaje intwaro iri muri DRC igire aho ihagararira.”
Igihugu cya Congo gifite umutungo kamere ukungahaye ku mabuye nka cobalt, lithium na uranium. Kuri ubu, kiri mu ntambara n’umutwe wa M23 ushyigikiwe na Leta y’u Rwanda, aho abarwanyi b’uyu mutwe bamaze kwigarurira ibice binini byo mu burasirazuba bwa Congo muri uyu mwaka.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show