Ndasaba amahoro arambye n’u Rwanda - Perezida Tshisekedi nyuma yoguhura na Kagame
Mu gihe umwuka w’intambara ugikomeje mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Perezida Félix Tshisekedi yongeye gusaba amahoro arambye n’u Rwanda, nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida Paul Kagame i Doha, muri Qatar.
Mu kiganiro cyihariye yahaye ikinyamakuru Le Figaro, Tshisekedi yavuze ko ibiganiro byabaye mu buryo bwa tripartite hagati ye, Paul Kagame n’Umwami wa Qatar, byabereye mu mwuka mwiza, ariko ko hakenewe intambwe nshya kugira ngo bigere ku maherezo.
Yagize ati “Ibiganiro byateguwe neza n’intumwa za Qatar, kandi twagiranye ibiganiro byimbitse ku kibazo cy’umutekano. Gusa icy’ibanze gisabwa ni uko habaho ihagarikwa ry’imirwano ridafite imbogamizi,”
Ibi biganiro bibaye nyuma y’uko inama yari iteganyijwe i Luanda muri Angola, igamije guhuza Leta ya RDC n’umutwe wa M23, yasubitswe ku wa Kabiri kubera ko M23 yanze kwitabira. Tshisekedi yavuze ko ibi byagaragaje neza ukuri kw’ibivugwa kuri uwo mutwe.
Yakomeje agize ati “Kunanirwa kwitabira ibi biganiro ku ruhande rwa M23 byongeye kwerekana neza aho ikibazo kiri, haba imbere mu gihugu cyacu ndetse no ku rwego mpuzamahanga.”
Kuva intambara yakongera kubura mu burasirazuba bwa RDC, umubano w’iki gihugu n’u Rwanda wakomeje kuzamo igitotsi, aho RDC ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23, mu gihe u Rwanda rwo ruhakana ibyo birego, rugashinja RDC gufasha umutwe wa FDLR.
Nubwo nta cyemezo gihamye cyafatiwe i Doha, ibiganiro biracyakomeje, aho hakomeje gushakishwa uburyo bwo gushyira iherezo ku ntambara imaze imyaka myinshi mu burasirazuba bwa RDC.
Tshisekedi yatangaje ko yifuza amahoro arambye hagati ya RDC n’u Rwanda, ariko ko byose bizaterwa n’ibiganiro bikomeje gukorwa hagati y’impande zombi n’abahuza bo muri Afurika no hanze yayo.
Ku rundi ruhande, u Rwanda ntiruratangaza byinshi ku biganiro byo i Doha, ariko abakurikiranira hafi ibya dipolomasi bavuga ko kuba impande zombi zarahuriye ku meza y’ibiganiro ari ikimenyetso cy’uko hakiri icyizere cyo kugera ku mahoro arambye.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show