English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Perezida Neva yavuze ko hari Abarundi bakoreshwa na Satani bigatuma bemera gukorana n'abakoloni

Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yifatiye ku gahanga abakoloni b’Ababiligi ashinja gusiga bahishe amabuye y’agaciro y’igihugu cyabo yo mu bwoko bwa Gasegereti.

Uyu Mukuru w’Igihugu yatemberejwe ku musozi wa Murehe uherereye mu ntara ya Kirundo ku wa Kane tariki ya 17 Nyakanga 2024, yerekwa uburyo ukungahaye ku mabuye y’agaciro, yiganjemo Gasegereti.

Umuyobozi wa Sosiyete BIMECO icukura Gasegereti na Coltan yamusobanuriye ko ubushakashatsi bwahakorewe mu gihe cy’umwaka n’igice, bwagaragaje ko hari amabuye apima toni 12.700.000.

Uyu muyobozi yabwiye Ndayishimiye ati “Kera abazungu barayacukuraga cyane rwose aha ngaha muri Murehe. Hanyuma abazungu bagiye, bafunga n’amabeto, ni twebwe twayazibuye.”

Perezida Ndayishimiye yasubije uyu muyobozi ati “Kwari ukugira ngo ntituyabone. Baragiye baratwara, tubonye ubwigenge, baravuga ngo mwese muyabure. Bakaduseka ngo turi abakene kandi bazi aho twakura ubutunzi. Dukomeza gusaba imfashanyo, bazi ko dufite ubutunzi aha ngaha?”

Uyu Mukuru w’Igihugu wari winjiye mu nzira yo munsi y’ubutaka yakozwe n’abacukura aya mabuye, yavuze ko ibyiza by’u Burundi byatangiye kuboneka, ateguza ko Satani ari gutekereza kubitobanga.

Ati “Ubwo dutangiye kubona ibyiza by’u Burundi, reka mbabwire Barundi, aha ni ho Satani itangira gukora. Hariho Abarundi bifatiwe na Satani, bavuga ngo nta kuntu mwabisambura? Kuko murabona nk’umuntu warinze abifunga, ngo ntitwigere tumenya ko dufite amabuye, akagenda asizeho n’amabeto, mwibaza ko ari guseka?”

Ndayishimiye yavuze ko aba Barundi ahamya ko bakoreshwa na Satani bashobora kwegerwa n’abanyamahanga batifuza ko u Burundi butera imbere kugira ngo basenye umushinga wo kubyaza umusaruro aya mabuye y’agaciro.

BIMECO yasezeranyije Ndayishimiye ko iteganya kuzana ibikoresho bifite ubushobozi bwo gucukura toni eshanu z’amabuye ku munsi, uyu Mukuru w’Igihugu asubiza ko yazagura peteroli idashobora gushira.

Ati “Urumva rero, iyo turi kuvuga ngo u Burundi bwabyutse, birarangiye. Imana yabonye Abarundi twese turi umwe, iti ‘Reka mbabwire ibyari bihishe’. Mwumva iyo tubikora nko mu myaka 50 ishize, u Burundi buba bugeze hehe?’ Abarundi twigire kugeza tugeze [iyo tujya]. Ni twe tuzatanga imfashanyo. None tuzayakoza iki?”

Ababiligi bategetse u Burundi kuva mu 1916 kugeza mu 1962 ubwo bwabonaga u Bwigenge. Umuyobozi wa BIMECO yasobanuye ko muri iyi myaka yose, bacukuraga amabuye y’agaciro ku musozi wa Murehe.

 



Izindi nkuru wasoma

Isabukuru nziza y’amavuko kuri Perezida Paul Kagame wujuje imyaka 67 y’ubukure.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’intebe Afioga Fiamē Naomi Mata’afa wa Samoa

Uwahoze ari visi Perezida wa Kenya Gachagua yatangaje ko Guverinoma ya Ruto yagerageje ku muroga.

Perezida wa Gasogi United KNC, yabonye abo abyegekaho nyuma yo gutsindwa na APR FC 1-0.

Perezida Kagame yahaye imbabazi imfungwa 32 zari zarakatiwe n’inkiko.



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-07-19 09:30:02 CAT
Yasuwe: 94


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Perezida-Neva-yavuze-ko-hari-Abarundi-bakoreshwa-na-Satani-bigatuma-bemera-gukorana-nabo-yita-abakoloni.php