Perezida Kagame yahaye imbabazi imfungwa 32 zari zarakatiwe n’inkiko.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu tariki ya 18 Ukwakira iyobowe na Perezida Paul Kagame, yemeje iteka rya Perezida riha imbabazi abantu 32 bari barakatiwe n’inkiko. Inama y’Abaminisitiri kandi yanemeje iteka rya Minisitiri rifungura by’agateganyo abantu 2,017 bari bakatiwe n’inkiko.
Itegeko nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha ryasohotse mu Igazeti ya Leta yasohotse ku wa 08/11/2019, rigaragaza mu ngingo ya 227 ko Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo gutanga imbabazi ku muntu wakatiwe burundu n’urukiko, abisabwe cyangwa abyibwirije, kandi amaze kugisha inama Urukiko rw’Ikirenga.
Imbabazi zitangwa na Perezida wa Repubulika mu bushishozi bwe no ku nyungu rusange z’Igihugu. Imbabazi zitanzwe na Perezida wa Repubulika zivanaho ibihano byose cyangwa bimwe uwakatiwe yahawe cyangwa zikabisimbuza ibindi bihano byoroshye.
Perezida wa Repubulika atanga imbabazi igihe abisabwe n’uwakatiwe igihano. Gusaba imbabazi bikorwa n’uwakatiwe igihano cyangwa umuhagarariye mu buryo bwemewe n’amategeko.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show