English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Perezida Kagame yahaye imbabazi imfungwa 32 zari zarakatiwe n’inkiko.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu tariki ya 18 Ukwakira iyobowe na Perezida Paul Kagame, yemeje iteka rya Perezida riha imbabazi abantu 32 bari barakatiwe n’inkiko. Inama y’Abaminisitiri kandi yanemeje iteka rya Minisitiri rifungura by’agateganyo abantu 2,017 bari bakatiwe n’inkiko.

Itegeko nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha ryasohotse mu Igazeti ya Leta yasohotse ku wa 08/11/2019, rigaragaza mu ngingo ya 227 ko Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo gutanga imbabazi ku muntu wakatiwe burundu n’urukiko, abisabwe cyangwa abyibwirije, kandi amaze kugisha inama Urukiko rw’Ikirenga.

Imbabazi zitangwa na Perezida wa Repubulika mu bushishozi bwe no ku nyungu rusange z’Igihugu. Imbabazi zitanzwe na Perezida wa Repubulika zivanaho ibihano byose cyangwa bimwe uwakatiwe yahawe cyangwa zikabisimbuza ibindi bihano byoroshye.

Perezida wa Repubulika atanga imbabazi igihe abisabwe n’uwakatiwe igihano. Gusaba imbabazi bikorwa n’uwakatiwe igihano cyangwa umuhagarariye mu buryo bwemewe n’amategeko.



Izindi nkuru wasoma

Isabukuru nziza y’amavuko kuri Perezida Paul Kagame wujuje imyaka 67 y’ubukure.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’intebe Afioga Fiamē Naomi Mata’afa wa Samoa

Uwahoze ari visi Perezida wa Kenya Gachagua yatangaje ko Guverinoma ya Ruto yagerageje ku muroga.

Perezida wa Gasogi United KNC, yabonye abo abyegekaho nyuma yo gutsindwa na APR FC 1-0.

Bamporiki Edouard na CG (Rtd) Gasana bigeze kuba muri Guverinoma y’u Rwanda bahawe imbabazi.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-19 08:32:45 CAT
Yasuwe: 31


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Perezida-Kagame-yahaye-imbabazi-imfungwa-32-zari-zarakatiwe-ninkiko.php