English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Perezida Macron, yasabye ibiganiro byo mu rwego rwo hejuru hejuru hagati y’u Rwanda na RDC.

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yasabye ko hasubukurwa ibiganiro byo mu rwego rwo hejuru hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’umutwe wa M23.

Macron yabitangaje ku wa Kane tariki ya 16 Mutarama, ubwo we na mugenzi we João Lourenço wa Angola wari wasuye u Bufaransa baganiraga n’abanyamakuru.

Perezida Lourenço asanzwe ari umuhuza mu bibazo bya Politiki biri hagati ya RDC n’u Rwanda.

Uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriye i Paris rwaje nyuma y’ukwezi kumwe inama yagombaga guhurizamo ba Perezida Paul Kagame na Félix Antoine Tshisekedi isubitswe ku munota wa nyuma, ku mpamvu Kigali ivuga ko zatewe na Kinshasa yisubiriye ku munota wa nyuma ku cyemezo cyayo cyo kujya mu mishyikirano na M23.

Kuri ubu imirwano ikomeye irimo kujya mbere hagati ya M23 n’Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya RDC mu bice bitandukanye by’Intara y’Amajyaruguru.

Macron yagaragaje ko hakenewe ibiganiro byo mu rwego rwo mu gukemura ikibazo cy’uriya mutwe.

Ati “Ibyihutirwa mu karere k’ibiyaga bigari bigomba kujyana n’ibiganiro, ndetse no gushaka amahoro arambye hanubahwa ubusugire bwa RDC . Turasaba isubukurwa ry’ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru.”

Macron kandi yasabye impande zihanganye mu mirwano gutanga agahenge.

Perezida João Lourenço yavuze ko igihugu cye gikomeje gukora inshingano zacyo nk’umuhuza, mu rwego rwo “kugerageza gushyira iherezo” ku makimbirane amaze igihe hagati ya Congo n’u Rwanda.



Izindi nkuru wasoma

Perezida Museveni yagize icyo avuga ku makuru yavugaga ko hari Ingabo ze zagiye kurwanya M23.

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yamaganye imyanzuro ya EU.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari mu bitabiriye igitaramo cya John Legend.

Rubavu: Rwanda NGO Forum ije nk’umusemburo mu kurwanya Malariya, Igituntu na SIDA.

Ng’ubwo ubuhamya bw’abaturage bambuka umupaka wa Kamanyola uhuza u Rwanda na RDC.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-17 09:44:31 CAT
Yasuwe: 66


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Perezida-Macron-yasabye-ibiganiro-byo-mu-rwego-rwo-hejuru-hejuru-hagati-yu-Rwanda-na-RRDC.php