English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari mu bitabiriye igitaramo cya John Legend.

Igitaramo cy’umuhanzi w’icyamamare, John Legend, cyabereye muri BK Arena cyabaye kimwe mu byasusurukije Abanyakigali, aho cyitabiriwe n’ibihumbi by’abafana barimo na Perezida Paul Kagame hamwe na Madamu Jeannette Kagame.

Kuba iki gitaramo cyitabiriwe n’abayobozi bakuru b’u Rwanda n’abakunzi b’umuziki baturutse imihanda yose, ni ikimenyetso cy’uburyo Kigali ikomeje kwigaragaza nk’izingiro ry’ibitaramo mpuzamahanga bikomeye.

Kwamamaza kw'umuziki wa John Legend i Kigali ni ikindi kimenyetso cy’uko umujyi ukomeje gutera imbere nk’ahantu hakurura abahanzi n’abafana b’umuco n’ubugeni, bitezweho gukomeza kugira uruhare mu bukerarugendo n’iterambere ry’ubuhanzi mu Rwanda.



Izindi nkuru wasoma

REB yasabye abarimu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside binyuze mu kwigisha amateka nyayo

Ukraine: Ibitero by’u Burusiya byahitanye abantu barindwi i Kyiv, abandi 22 barakomereka

Uganda: Elijah Kitaka yasubije abamusaba igitaramo

Uko Perezida Ndayishimiye akomeje kugambanira u Rwanda aha indaro abashaka kurusenya

Abarimo Umugaba Mukuru w’Ingabo za Iran baguye mu gitero kidasazwe cyagabwe na Israel



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-22 09:09:11 CAT
Yasuwe: 284


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Perezida-Kagame-na-Madamu-Jeannette-Kagame-bari-mu-bitabiriye-igitaramo-cya-John-Legend.php