Perezida Kagame yihanangirije abakomeje guhohotera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Perezida Paul Kagame yashimangiye ko nyuma y’imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, bidakwiye ko umuntu yakongera kuzira icyo ari cyo cyangwa icyo abandi bazize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba abantu kuticara ngo babirebere.
Ubwo yari mu Ihuriro rya 17 ry’Umuryango Unity Club Intwararumuri, Umukuru w’Igihugu yavuze ko abagica mu rihumye inzego zitandukanye bakagira uruhare muri ibyo bikorwa byo guhuhotera abarokotse Jenoside ko batazabura guhanwa.
Mu kiganiro ku ishusho y’Ubumwe n’Ubudaheranwa mu Rwanda cyatanzwe, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana yavuze ko hari ahakigaragara ibikorwa bibi byibasira abarokotse Jenoside.
Yagize ati “Muri aya mezi 3 ashize twagiye tubona ingero z’ahongeye kuba ubwicanyi bwibasira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bamwe mu babikora ugasanga ari n’abagize uruhare muri Jenoside barangije ibihano cyangwa se abo mu miryango yabo, n’ejo hari umukecuru biciye Rukumberi harimo no kwica ku buryo bubi cyane, bamukata umutwe bamuhamba mu ngarani iwe.”
Mu kwezi kwa 8 twagize izindi ngero 4, hari abacitse ku icumu 2 bishwe mu Karere ka Nyaruguru, undi mu Karere ka Karongi ndetse na Ruhango, nubwo igipimo ari cyiza ariko haracyari ibisigisigi by’ingengabitekerezo ya Jenoside tugomba kurandura burundu.
Perezida Kagame yakomoje ku bahawe imbabazi bari bakurikiranyweho ibyaha birimo n’ibirebana na Jenoside yakorewe Abatutsi ariko bakongera kubyijandikamo, avuga ko abo batazihanganirwa.
Ati “Ubu muri 2024 muri uku kwezi turimo, umuntu akazira icyo ari cyo cyangwa icyo abandi bazize mu myaka yashize, tukicara tukabyemera tukabifata nk’aho ariko bigomba kugenda?. Ntabwo ari ko bigomba kugenda muri ba bandi bafite ubushake, bafite ubushobozi n’uburakari bwo kuvuga ngo ibyatubayeho mu mateka ntibizasubire. Ntabwo bikwiriye na busa.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko igiteye impunge usanga benshi muri bo bogezwa n’abantu bo hanze y’Igihugu, ugasanga barabashimira ko ari ibitangaza cyangwa ngo barwanira demokarasi, gusa avuga ko bigiye kongera guhagurukirwa ababigiramo uruhare bose bakabibazwa, abagira inama yo kubireka mu maguru mashya
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show