Perezida Kagame yeruye avuga icyo bisaba kugirango intambara muri Congo ihagarare
Kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Kamena mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n'ikigo cy'igihugu cy'itangazamakuru yongeye kugaruka ku bibazo by'umutekano muke wugarije Uburasirazuba bwa Congo ahanini bikavugwa ko u Rwanda rubiri inyuma.
Muri icyo kiganiro Perezida Paul Kagame yavuze ko yaba we cyangwa u Rwanda nta muntu numwe ugomba kubazwa iby'umutekano mucye wugarije Uburasirazuba bw'icyo gihugu.
Perezida Paul Kagame yibukije ko ingabo z'u Rwanda zagiye gucyura impunzi nyinshi z'Abanyarwanda zari zarahungiye muri icyo gihugu ariko bake bahekuye u Rwanda bakanga kugaruka maze barema umutwe urwanya ubutegetsi bw'u Rwanda wa FDLR.
Yakomeje avuga ko uwo mutwe wakomeje gukura uterwa inkunga na Leta ya Congo ndetse wihuza n'indi mitwe ikorera muri icyo gihugu ariko bose icyo bahuriyeho ari ingengabitekerezo ya Jenoside bikaba byaratumye Abanye-Congo bavuga irurimi rw'Ikinyarwanda bakomeza gutotezwa kandi bikicwa,akaba asanga nta mpamvu nimwe yatuma u Rwanda rwisanga mu bibazo bya Congo.
Ati"Kwegekanaho ibibazo ntabwo ari igitekerezo cyiza, kuberako buri wese ku Isi aba abona ko udashaka gukemura ikibazo mu buryo cyakagombye kuba gikemurwamo, abashaka urwitwazo babikora ku mpamvu zabo bwite ,politike yabo 100% ikibazo cyiri mu maboko y'uri mu nshingano ya Congo. sinzi ngo n'inde, bishoboke ko nta muntu ufite inshingano kuri kiriya kibazo."
Perezida Paul Kagame yavuze ko kugirango icyo kibazo gikemuke hashirwa mu bikorwa amasezerano ya Nairobi muri Kenya na Luanda muri Angola ubwo hafatwaga imyanzuro isaba impande zombi zihanganye ko zagirana imishikirano gusa Perezida Kagame yatangaje ko atizera ko Leta ya DRC ishigikiye iby'iyo nzira.
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kugirango icyo kibazo kibonerwe umuti ariko mu gihe hashigikiwe imyanzuro ya Nairobi na Luanda.
Ni kenshi RDC ishinja u Rwanda gufatanya n'umutwe wa M23 guteza umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo, RDC ivuga ko u Rwanda rufasha uyu mutwe mu kuyiha intwaro, ndetse n'abasirikare bo kuwufasha, gusa u Rwanda rwumvikanye kenshi rubihakana nk'uko Perezida Paul Kagame yongeye kubisubiramo.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show