English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Perezida Kagame yakiriye itsinda rigari riturutse mu Bwami bw'Ubwongereza

Ku wa  Gatandatu tariki ya 18 Gicurasi Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye itsinda rigari ryaturutse mu ishuri rukuru rya Cyami ryigisha ibya Gisirikare  mu Bwami bw'Ubwongereza bagirana ibiganiro byagarutse ku mateka yaranze u Rwanda.

Iryo tsinda rigizwe n'Abofisiye 22 bari mu rugendoshuri rugamije kwigira ku mateka y'u Rwanda rikaba riyobowe na Lt Gen (Rtd) Sir George Norton. urwo rugendoshuri rukaba rwaratangiye tariki ya 14 rukaba rugomba gusozwa kuri iki cyumweru tariki ya 19 Gicurasi 2024.

Muri ibyo biganiro hagarutswe ku mateka yaranze u Rwanda n'aya Jenoside yakorewe Abatutsi  mu 1994 ndetse n'ubuyobozi bwahagaritse iyo jenoside.

Hagarutswe kandi ku myaka 30 u Rwanda rumaze rutangiye inzira y'iterambere ndetse n'umukoro Abanyarwanda bihaye wo kwiyubaka ndetse no gukora ibikorwa bibateza imbere.

Kuva tariki ya 14 Gicurasi iri tsinda ryasuye ibikorwa bitandukanye aho basuye ingoro y'amateka y'urugamba rwo kubohora igihugu aho basobanuriwe byinshi ku bwitange bw'abasore n'inkumi batanze ubuzima bwabo kugirango babohore igihugu cyabo cyari gicuze umwijima.

Iri tsinda ryanasuye i Birindiro bikuru by'ingabo z'u Rwanda aho bakiriwe n'umugaba mukuru w'ingabo z'u Rwanda Gen Mubarakh Muganga.

Iryo tsinda kandi ryasuye urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi abarigize basobanurirwa amateka yaho kandi bunamira inzirakarengane zazize jenoside yakorewe Abatutsi  igahitana abasaga miriyoni imwe mu minsi 100 gusa.

Nyuma yaho basuye ishuri rikuru rya gisirikare i Nyakinama n'ikigo giharanira Amahoro cya Musanze  ndetse n'ikigo Rwanda Cooperation gishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga.



Izindi nkuru wasoma

U Rwanda rwisanze mu itsinda rikakaye mu rugendo rwo gusha itike y'igikombe cya Afurika

Kwibohora kwanyako gutangira iyo urusaku rw'imbunda rucecetse- Perezida Paul Kagame

Umukobwa wa Perezida Paul Biya yakoze ibyemeza ko ari umutinganyi

Paul Kagame yageze kuri site ya Kirehe yakirwa n'ababarirwa mu bihumbi

Perezida Kagame ni Perezida wubashwe kandi ifite icyerekezo-Minisitiri w'intebe wa Centrafrique



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-05-19 05:04:26 CAT
Yasuwe: 111


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Perezida-Kagame-yakiriye-itsinda-rigari-riturutse-mu-Bwami-bwUbwongereza.php