Kwibohora kwanyako gutangira iyo urusaku rw'imbunda rucecetse- Perezida Paul Kagame
Kuri uyu wa Kane ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye umuhango wo kwizihaza ku nshuro ya 30 umunsi wo Kwibohora, Perezida Kagame yavuze ko mu myaka 30 ishize ibyo u Rwanda rumaze kugeraho ubwabyo byivugira ndetse anavuga ko kwibohora kwa nyako bibaho ari uko urusaku rw'imbunda rucecetse.
Mu ijambo yageje ku bitabiriye uwo muhango yagarutse cyane ku rubyiruko rwavutse mu myaka 30 ishize aho yavuze ko u Rwanda ari igihugu cyabo kandi akaba aribo bagomba ku kirinda kuko aribo bahanzwe amaso.
Ati"Iki gihugu nimwe mugomba kukirinda,mukakirwanirira kandi kigasugira , ni byiza ko mbisubiramo kwibohora nyako gutangira iyo urusaku rw'imbunda rucecetse.twatangiye urwo rugendo mu myaka 30 ishize kandi nimwe mu duhanze amaso mwavutse mu rugendo rwo kwibohora ngo muzatugeze kure."
Yakomeje ati" Ndashimira abantu bose baje kwifatanya natwe mu kwizihiza ku nshuro ya 30 umunsi wo kwibohora , mu Rwanda uyu munsi turakomeye kandi cyane kurusha ikindi gihe cyose cyigeze kubaho.
Ndashimira ingabo zu Rwanda zatumye tubaho uku turiho none. Kandi ndashimira uwo ariwe wese wagize uruhare mu kubohora u Rwanda tutibagiwe n'abahasize ubuzima.
Ingabo zacu zakoze ibishoboka byose kugirango tube turiho uko turiho ubu.
Kwiziza ku nshuro ya 30 umunsi wo kwibohora byitabiriwe n'abantu barenga ibihumbi 50 bari bateraniye muri Stade Amahoro ivuguruye,Ni sitase Perezida yagarutseho avuga ko ari byiza kwizihiza uyu munsi bari ahantu hadasanzwe nk'aho.
Mu bitabiriye uwo muhango barimo intumwa z'amahanga cyane izaturutse mu karere u Rwanda ruherereyemo zaje kwifatanya n'u Rwanda mu kwizihiza uwo munsi.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show