English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Paul Kagame yageze kuri site ya Kirehe yakirwa n'ababarirwa mu bihumbi 

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 2 Nyakanga, Paul Kagame yakiriwe n’abaturage benshi biganjemo abavuye mu Karere ka Kirehe n’aka Ngoma kuri Site ya Kirehe aho yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza.

Kirehe yabaye akarere ka 11 kagezwemo n’Umukandida wa FPR Inkotanyi nyuma ya Musanze, Rubavu, Ngororero, Muhanga, Nyarugenge, Huye, Nyamagabe, Rusizi, Nyamasheke na Karongi.

Kuri uyu munsi wa cyenda w’ibikorwa bye byo kwiyamamaza, Paul Kagame yashimye ubwitabire bw’Abanya-Kirehe n’abatuye i Ngoma, avuga ko “Tugira ubudasa”.

Yashimangiye ko imiyoborere n’intego za FPR Inkotanyi bitandukanye n’abitaga abo muri aka gace k’Iburasuraziba ‘pumpafu’ cyangwa injiji.

Kagame yavuze ko uburezi Abanya-Kirehe na Ngoma babona uyu munsi, bukwiye kubafasha guteza imbere igihugu binyuze mu buhinzi bugezweho n’ibindi bakora.

Chairman Paul Kagame yatangiye ashimira abaturage ba Kirehe na Ngoma baje kumushyigikira ku bwinshi, agaragazako bihinyuza abatazi politiki y’u Rwanda bavuga ko kugira ngo abaturage baze haba hakoreshejwe igitugu.

Ati “Abenshi rimwe baravuga ngo ‘tuba twakoresheje imbaraga kugira ngo abantu baze hano ariko niba gukoresha igitugu bizana abantu bangana batya kandi bishimye, bishimiye ibyo bakora njye ndababwira ngo ‘bazabigerageze barebe ikizabaviramo’. Bazabigerageze iwabo, bakoreshe igitugu, bashake gushyira abantu hamwe nk’uku barebe ingaruka zabyo.

Ntabwo barumva neza ubudasa bw’u Rwanda. [Byarabayobeye rwose] Tugira ubwo budasa, tugira ubumwe ndetse tugira n’ubudakemwa. Ibyo ntabwo babyumva, ntibabimenyereye, ntibabizi muri politiki.”

Paul Kagame yavuze ko FPR iri kubaka u Rwanda rushya rufite amateka mabi, kuko abaruyoboye mbere barushyize habi, kubera politiki y’ubupumbafu [ubugoryi].

Ati “Ibyago u Rwanda rwagize ni abayobozi b’abapumbafu. U Rwanda rwagize ibyago tugira abayobozi, tugira politiki byose by’ibipumbafu. Ubu turi kubaka u Rwanda turuvana kuri ayo amateka y’ubupumbafu.

Iby’amatora tuzajyamo mu byumweru bibiri biri imbere, icyo bivuze ni demokarasi yo guhitamo ubuyobozi butari ubupumbafu. FPR n’imitwe ya politiki bafatanyije ntabwo turi abapumbafu, ntitwigeze tuba abapumbafu.”

Yavuze ko ejo hazaza h’u Rwanda hari mu biganza by’urubyiruko, kandi ko kugira ngo ibyo rwifuza bigerweho bisaba guhitamo neza.

Ati “Imyaka 30 ishize, impinduka ibaye mu gihugu cyacu, bamwe muri mwe mwari mutaravuka, abandi bari impinja, abandi bari abana bato ariko ubu murakuze. Amashuri murayafite, ibijyanye n’ubuzima murabifite, urubyiruko rwacu, abana bacu bavutse ejobundi ariko bamaze gukura: Ntacyo u Rwanda rwababurana kuko mufite abayobozi batari abapumbafu kandi namwe ntabwo muri abapumbafu.

Dushingiye ku bumwe bw’igihugu, imbaraga, ubumenyi, ubuzima, icyatunanira ni iki? Ntacyo rwose. Iby’umutekano ibyo hafi 90% byararangiye. Iby’amajyambere bishingira ku bukungu butera imbere, ni byo dushyizeho imbaraga. Turashaka kwihuta mu majyambere, ntidushaka ikidutangira. Politiki ya FPR n’abandi bafatanyije ni iyo. Ushaka kudukoma imbere, akatubuza amajyambere, akatubuza umutekano ibyo turabikemura vuba na bwangu.”

Yavuze ko igisigaye ari ukongera umusaruro haba ku bahinzi, abacuruzi n’abandi kugira ngo u Rwanda rwihaze, rusagurire n’amasoko.

Ati “No ku bindi bihingwa cyangwa ibyo mworora, umusaruro wabyo twifuza ko utera imbere. Birashoboka kuko muri mwe bakiri bato, amashuri mufite, amahugurwa mujyamo bibaha kujya muri iyo nzira mukayiganishamo n’igihugu. Nimwe igihugu kireba. Mwagize igihe cyo kuba ari twe mureba […] ubu tugeze aho ari mwe tureba.



Izindi nkuru wasoma

Kwibohora kwanyako gutangira iyo urusaku rw'imbunda rucecetse- Perezida Paul Kagame

Kwizihiza ku nshuro ya 30 umunsi wo kwibohora byitabiriwe n'ababarirwa mu bihumbi bo hirya no hino k

Umukobwa wa Perezida Paul Biya yakoze ibyemeza ko ari umutinganyi

ITANGAZO RYA CYAMUNARA UUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE CYANZARWE WAGURA KURI MAKE

Paul Kagame yageze kuri site ya Kirehe yakirwa n'ababarirwa mu bihumbi



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-07-02 14:30:44 CAT
Yasuwe: 36


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Paul-Kagame-yageze-kuri-site-ya-Kirehe-yakirwa-nababarirwa-mu-bihumbi-.php