Perezida Kagame yafashe mu mugongo Abanya-Ethiopia bibasiwe n'inkangu igahitana benshi
Perezida Kagame yafashe mu mugongo Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia n'abaturage b'icyo Gihugu, bibasiwe n’inkangu yabaye mu Karere ka Gofa muri Ethiopia, itewe n'imvura idasanzwe yaguye muri aka gace.
Inkangu zibasiye iki gihugu zatewe n’imvura nyinshi irimo iyaguye mu gace ka Gofa ku wa Mbere tariki 22 Nyakanga 2024.
Abantu bagerageje gutanga ubutabazi nabo bagwiriwe n’inkangu, benshi bahasiga ubuzima.
Abayobozi batandukanye hirya no hino ku Isi barimo Perezida Kagame, bakomeje koherereza Ethiopia, ubutumwa bwo kwihanganisha abaturage bayo.
Mu butumwa Umukuru w’Igihugu yanyujije ku rukuta rwe rwa X, yagize ati “Nihanganishije Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed Ali hamwe n’abagizweho ingaruka n’inkangu zaguyemo amagana y’abantu mu Majyepfo ya Ethiopia.”
Yakomeje agira ati “U Rwanda rwifatanyije n’abaturage ba Ethiopia muri ibi bihe bitoroshye.”
Kuwa Kabiri, habarurwaga abantu 229 bamaze gupfa barimo abagabo 148 n’abagore 81 bagwiriwe n’inkangu mu gace ka Kencho-Shacha muri Gofa.
Hagati ya Gicurasi na Mata uyu mwaka, iki gihugu cyibasiwe n’imvura ku buryo habarwa abantu barenga ibihumbi 19 bavuye mu byabo n’ibikorwa remezo byinshi byangiritse.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show