English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abahanzi nka Riderman,Platin P, Bull Dog n'abandi benshi bagiye gutaramira ku Kivu

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Kanama 2024, ubwo hari mu kiganiro n'itangazamakuru, umuyobozi Mukuru wa Yirunga Ltd,  Yves Iyaremye, yagarutse kuri bimwe by'ingenzi bidasanzwe bizaranga Kivu Beach Festival Rubavu nziza, birimo no kuba hari abahanzi b'amazina manini, serivise zizatangirwa muri iryo serukiramuco n'uburyo abafite impano bazahabwa amahirwe yo kwigaragaza.

Iserukiramuco Kivu Beach Festival Rubavu nziza,ritegerejwe ku mucanga w'ikiyaga cya Kivu mu gihe cyingana n'iminsi ine kuva tariki ya 29 Kanama kugeza tariki ya 01 Nzeri 2024.

Yves Iyaremye Umuyobozi mukuru wa Yurunga Ltd akaba ari nayo yateguye iki gitaramo, yavuze ko bateguye iki gitaramo bagamije gutanga ibyishimo ku batuye Akarere ka Rubavu ndetse no mu gihugu muri rusange cyane ko hari hashize igihe nta bitaramo bibera ku mucanga w'ikiyaga cya Kivu.

Ati"Iri serukiramuco ryateguwe mu rwego rwo gutanga ibyishimo ku batuye Akarere ka Rubavu cyane ko aka ari akarere k'ubukerarugendo, ibyo bizafasha ababyifuza bose kwidagadura haba abana ndetse n'abakuze, kandi rizaba irembo ryiza ryo kuzamura abakiri bato bafite impano kuko bazahabwa umwanya wo kuzigaragaza ndetse no kuzishigikira.

Kivu Beach Festival Rubavu nziza ni iserukiramuco ryatumiwemo abahanzi batandukanye bafite amazina akomeye mu Rwanda aribo Platini P uzwi nka Baba ari nawe uzabimburira abandi muri ibi birori,Riderman, Bull Dog Umwami wa Hip Hop, Danny Nanone n’abandi bahanzi bakunzwe mu Karere ka Rubavu.

Mu rwego rwo korohereza abashaka kwinjira muri Kivu Beach Festival Rubavu nziza,ibiciro byakubiswe hasi ku buryo buri munyarwanda wese yabona ubushobozi bwo kwinjira muri iki gitaramo,ahantu hose hasanzwe kwinjira ni amafaranga 500frw mu gihe abicara muri VIP bishyura 5000frw.

Ikindi cy'umwihariko muri Kivu Beach Festival Rubavu nziza,nuko amasaha yo gutangira kwinjira ari guhera saa tatu za mu gitondo kugeza mu masaha yagenwe na Leta yo guhagarika  ibitaramo kandi abashaka gutembera mu mazi y'ikiyaga cya Kivu bashakiwe abagomba kubafasha mu gutembera muri icyo Kiyaga.



Izindi nkuru wasoma

Abahanzi nka Riderman,Platin P, Bull Dog n'abandi benshi bagiye gutaramira ku Kivu

Riderman,BullDog,Platini na Danny Nanone bagiye gutaramira muri KIVU BEACH FESTIVAL RUBAVU NZIZA

Iburengerazuba:Abafite ibyabo byangijwe n'ibikowa bya WASAC bagiye guhabwa ingurane

Ese koko Gaz yo mu kiyaga cya Kivu ishobora guturika? -REMA yabivuzeho

Umukobwa wavugishije benshi ubwo yakorwagaho na The Ben yavuze uko byagenze



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-08-24 20:03:59 CAT
Yasuwe: 53


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abahanzi-nka-RidermanPlatin-P-Bull-Dog-nabandi-benshi-bagiye-gutaramira-ku-Kivu.php