English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

‘’Igifaransa kidufasha gukorana imishinga no guhanga udushya’’ Emmanuel Macron.

Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron yatangije inama ya 19 y'ibihugu na za Guverinoma bihuriye mu Muryango buhuza ibihugu bikoresha Igifaransa, akaba ari inama yitabiriwe na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame.

Umunyamabanga Mukuru wa OIF avuga ko Igifaransa ari ururimi rwakomeje kwaguka no kwakira amagambo mashya avuye mu yindi mico.

Perezida  w’Ubufaransa  yavuze ko Igifaransa gifasha guhahirana, gukorana ubucuruzi, gutangiza imishinga no guhanga udushya byihuse.

Yanavuze kandi ko Igifaransa kifashishwa mu gutanga ubumenyi no gufasha kwigisha, yungamo ko badakwiye kwizirika ku rurimi rumwe ari yo mpamvu n'Igifaransa kigomba kwigishwa hamwe n'izindi ndimi.

Ati "Dufatanyije tugomba kurwanya imvugo z'urwango n'izivangura tunabifashijwemo n'uyu Muryango wa Francophonie." Akomeza avuga ko yu muryango ugomba gufasha abawugize kurwanya ikwirakwizwa ry'amakuru y'ibihuha.

 



Izindi nkuru wasoma

‘’Igifaransa kidufasha gukorana imishinga no guhanga udushya’’ Emmanuel Macron.

Perezida Emmanuel Macron azakira mu biro bye Félix Tshisekedi na Paul Kagame i Paris.

FARDC ikomeje gushaka abasirikare benshi mu rwego rwo guhangana na M23.

ICPAR yeretse abayobora imishinga mu Rwanda uko bavugutira umuti ibihombya Leta.

Perezida Kagame yibukije abayobozi bashya gukorana kugirango buzuze neza inshingano



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-04 18:57:50 CAT
Yasuwe: 11


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Igifaransa-kidufasha-gukorana-imishinga-no-guhanga-udushya-Emmanuel-Macron.php