English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kwizihiza ku nshuro ya 30 umunsi wo kwibohora byitabiriwe n'ababarirwa mu bihumbi bo hirya no hino ku isi

Kuri uyu wa Kane tariki ya 04 Nyakanga 2024, U Rwanda rwizihije isabukuru y’imyaka 30 rwibohoye mu birori by’imbonekarimwe biri kubera kuri Stade Amahoro ivuguruye, byitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye batangiye kugera ahabereye iki gikorwa Saa Kumi n’imwe z’igitondo.

Imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye, yaranzwe n’iterambere mu ngeri zinyuranye. Nko mu 1994, amafaranga Umunyarwanda yinjizaga ku mwaka yari amadolari 146 [hafi ibihumbi 150 Frw]. umwaka ku wundi yagiye yiyongera.

Nko mu 2001 yari 201$; 2003 aba 342$; 2011 aba 627$; 2014 agera kuri 718$. Mu 2015 yari 728 $, mu 2017 yari amaze kugera kuri 774 $, mu 2018 yari 788$. Ubu mu 2024, yageze ku 1.040$ [asaga miliyoni 1,3 Frw] avuye ku 1.005$ [asaga miliyoni 1,2 Frw] mu mwaka wabanje.

Kugera mu 2000, muri Kigali nk’Umurwa Mukuru, 38,7% by’abari bayituye bakoreshaga peteroli mu gucana kuko nta mashanyarazi bari bafite. Mu gihugu hose, 59,2% by’abaturage bakoreshaga itara ry’ikirahure ryajyagamo peteroli mu gucana mu masaha y’ijoro, 20,1% bakamurikisha ibishirira, 13,0% nabo bagakoresha itara rya mazutu mu gihe 5,1% aribo bacanaga amashanyarazi ya Electrogaz.

Ubu abafite amashanyarazi mu Rwanda ingo 74% zifite amashanyarazi. Ni imibare yavuye kure cyane kuko mu 2005 bari 4,3%, mu 2010 bagera kuri 10,8% bigera mu 2013 ari 19,8%.

Iterambere u Rwanda rwagezeho muri iyi myaka yose, ryagezweho ku bufatanye bw’abaturage n’inzego za leta. Nyuma yo guhagarika Jenoside, Ingabo z’u Rwanda zagize uruhare mu rugendo rw’iterambere.

Muri iyi myaka 30 ishize, Ingabo z’u Rwanda zakoze ibikorwa bitandukanye biteza imbere imibereho myiza y’abaturage. Abaturage bahawe amashanyarazi ni 107.563 , amashuri yubatswe ni 32, abagejejweho amazi meza ni 80.536, abahawe serivisi z’ubuvuzi ni 651.973, abatishoboye n’abarokotse Jenoside bacumbikiwe ni 88.925.

Ibyumba by’amashuri byubatswe n’ibyasanwe ni 1.380, abagejejwejo ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi ni 1.173.455 naho imidugudu y’icyitegererezo yubatswe ni 84.

Kuva saa 11:20 Hakozwe akarasisi k’Ingabo na Polisi z’Igihugu kuri uyu munsi u Rwanda rwizihizaho imyaka 30 rwibohoye. Ni akarasisi kaherukaga muri ubu buryo mu myaka itanu ishize ubwo nanone habaga ibirori bikomeye.

Akarasisi kakozwe mu kinyarwanda, gatangizwa na band ya gisirikare icuranga indirimbo iri mu zikunzwe muri iki gihe yitwa “Nta ntambara”.

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yahageze saa 11:10 yakiranywe urugwiro rudasanzwe muri Stade Amahoro, ibihumbi by’abitabiriye ibi birori bose bavugira rimwe bati “Muzehe wacu, Ni wowe, Ni wowe!”



Izindi nkuru wasoma

Kwibohora kwanyako gutangira iyo urusaku rw'imbunda rucecetse- Perezida Paul Kagame

Kwizihiza ku nshuro ya 30 umunsi wo kwibohora byitabiriwe n'ababarirwa mu bihumbi bo hirya no hino k

Paul Kagame yageze kuri site ya Kirehe yakirwa n'ababarirwa mu bihumbi

Amir wa Qutar yohererje u Rwanda ubutumwa bijyanye n'umunsi w'ubwigenge

Huye:Paul Kagame yakiriwe n'abasaga ibihumbi 300 aba-Rayon bacinya akadiho bamwakira



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-07-04 11:47:27 CAT
Yasuwe: 74


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Kwizihiza-ku-nshuro-ya-30-umunsi-wo-kwibohora-byitabiriwe-nababarirwa-mu-bihumbi-bo-hirya-no-hino-ku-isi.php