Paris Saint Germain yitwaye neza ihita igera mu mikino ya ¼
Mu mikino ya Champions League amakipe yashimishije abafana bayo andi arabababaza, hari mu ijoro ryo kuwa 14 Gashyantare ndetse ukaba wari n’umunsi w’abakundana , ni nyuma yuko Real Sociedad itsinzwe na Paris Saint Germain ibitego 2-0, ni mu gihe Lazio de Rome yatsinze Bayern Munich igitego 1-0.
Umukino wahuje na Real Sociedad watangiye amakipe yombi atuje bigaragara ko ari kwigana bityo bituma uwo mukino ukinirwa hagati mu kibuga.
Umukinnyi wa Paris Saint Germain Kylian Mbape yanyuzagamo agasatira ariko yagera imbere y’izamu guhanahana umupira bikanga bityo ibitego bitinda kuboneka.
Ikipe ya Real Sociedad nayo yatangiye gusatira cyane izamu rya Paris Saint Germain maze ku munota wa 44 kapiteni wayo Mikel Merino atera ishoti riremereye rifata kumutambiko wizamu umupira ujya hanze.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi atabashize kwinjizanya ibitego ajya kuruhuka anganya ubusa k’ubusa .
Mu gice cya Kabiri Paris Saint Germain yatangiranye imbaraga maze ku munota wa 58 ibona igitego cyayo cya mbere ku mupira wavuye muri koruneri maze Marquinhos ahita uwutereka ku mutwe werekeza mu izamu igitego cyiba cyirabonetse.
Ku munota wa 70 Paris Saint Germain yabonye igitego cyayo cya kabiri gitsinzwe na Barcola ku mupira yahawe na Fabian Luis maze azamuka yihuta ahita atsinda igitego.
Umukino warangiye Paris Saint Germain itsinze ibitego 2-0 ndetse ihita yerekeza muri ¼.
Umukino wahuje Lazio de Rome na Bayern Munich warangiye ari igitego 1 cya Lazio de Rome kubusa bwa Bayern Minich.
Igitego cya Lazio de Rome cyabonetse ku munota wa 67 kuri pinalite yakozwe na Dayot Upamecano ndetse bituma ahabwa ikarita y’umutuku.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show