Byagenze bite ku munsi wa mbere wo kwiyamamaza kuri Dr.Frank Habineza wa DRPR
Umukandida watanzwe n’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije Green Party Dr. Frank Habineza kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Kamena mu gikorwa cyo kwiyamamaza yatangarije abaturage b’akarere ka Gasabo ko nibaramuka batoye neza bazabona impunduka bidatinze.
Ibi yabigarutseho mu gikorwa cyo kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubilika ndetse hamamazwa n’abakandida depite batanzwe n’iri shyaka cyatangijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 kamena aho iki gikorwa Iri shyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije yabitangarije mu karere Ka Gasabo mu murenge wa Jabana.
Nk’abanya Kigali bazi uburemere bwo gutanga amafaranga yo gutwara imyanda, bagejejweho gahunda bafitiwe nirishyaka mu gihe bazaba batoye umukandida Perezida ndetse n’abakandida depite bazakurirwaho amafaranga bakwaga ngo bakizwe imyanda yo mungo ahubwo abatwara iyo myanda bazajya bishyura banyiri myanda.
Ibi Hon.Senateri Mugisha Alex yabigarutseho ashimangira ko buri munyarwanda akwiriye gutorana ubushishozi.
Ati “ Muribuka uburyo imyanda yari ibangamiye imiryango ? ubushize twatanze igitekerezo cy’uburyo imyanda yabyazwa umusarururo none ubu uruganda rutunganya imyanda rugiye kuzura. Kuri ubu rero nimudutora yamafaranga mwishyuzwa ngo batware imyanda ahubwo nimwe muzajya muyahabwa kuko iyo myanda ibyazwa umusaruro.”
Hon.Dr. Frank Habineza imbere y’imbaga y’abaturage b’akarere ka Gasabo yashimangiye ko iri shyaka ritabeshya yibutsa ibyo ryasezeranije abanyarwanda mu mwaka wa 2017 ubwo biyamamazaga n’ubwo ritagize amahirwe yo kubona umwanya wa Perezida wa Repubulika.
Ati “ Twebwe ntabwo turi babandi babona umugati bakibagirwa isezerano. Hari byinshi twabasezeranije kandi ibyinshi byarakozwe. Muribuka ko umusoro w’ubutaka wagongaga abaturage ? wari amafaranga 300 y’urwanda kuri metero kare ugera kumafaranga 80 y'u Rwanda kuri metero kare ubu ni ubuvugizi bwacu ariko nimudutora umusoro ku butaka ugomba kuvaho burundu.”
Ubuyobozi bw’irishyaka bwagaragarije abaturage ba Gasabo ibintu byinshi kandi bitandukanye bazakorera abanyarwanda mugihe bazaba batoye umukandida waryo Dr. Frank Habineza ndetse n’abakandida Debite higanjemo gahunda zo kurengera ibidukikije, guteza imbere uburezi binyuze mu korohereza ba mwarimu, kunoza gahunda z’ubwisungane mu kwivuza harimo kwemererwa kwivuza kabone n’ubwo abagize umuryango bose baba batarishyura ubwisungane mu kwivuza, gushyiraho ikigega cyishyura abafunzwe nyuma bakagirwa abere, kwita ku kibazo cy’umutekano by’umwihariko ku bihugu byo mu karere hibandwa kububanyi n’amahanga buhamye ,guca ubushomeri murubyiruko ndetse n’ibindi.
Dr.Frank Habineza yasuhuje abaturage ba Karuruma
Dr.Habineza Avuga ko icyizere ari cyose kuri we ndetse n'abakandida Debite
Abarwanashyaka b'ishyaka rya Green Party bahamya ko biteze impunduka mu gihe batowe
Abarwanashyaka bacinye akadiho
Hon.Senateri Mugisha Alex asaba abanyarwanda gutorana ubushishozi
Abaturage bahawe umwanya bavuga akari ku mutima
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show