English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Byagenze bite ku munsi wa mbere wo kwiyamamaza kuri Dr.Frank Habineza wa DRPR  

Umukandida watanzwe n’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije Green Party Dr. Frank Habineza kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Kamena mu gikorwa cyo kwiyamamaza yatangarije abaturage b’akarere ka Gasabo ko nibaramuka batoye neza bazabona impunduka bidatinze. 

Ibi yabigarutseho mu gikorwa cyo kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubilika ndetse hamamazwa n’abakandida debite batanzwe n’iri shyaka  cyatangijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 kamena aho iki gikorwa Iri shyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije yabitangarije mu karere Ka Gasabo mu murenge wa Jabana. 

Nk’abanya Kigali bazi uburemere bwo gutanga amafaranga yo gutwara imyanda, bagejejweho gahunda bafitiwe nirishyaka mu gihe bazaba batoye umukandida Perezida ndetse n’abakandida depite bazakurirwaho amafaranga bakwaga ngo bakizwe imyanda yo mungo ahubwo abatwara iyo myanda bazajya bishyura banyiri myanda. 

Ibi Hon.Senateri Mugisha Alex yabigarutseho ashimangira ko buri munyarwanda akwiriye gutorana ubushishozi. 

Ati “ Muribuka uburyo imyanda yari ibangamiye imiryango ? ubushize twatanze igitekerezo cy’uburyo imyanda yabyazwa umusarururo none ubu uruganda rutunganya imyanda  rugiye kuzura. Kuri ubu rero nimudutora yamafaranga mwishyuzwa ngo batware imyanda ahubwo nimwe muzajya muyahabwa kuko iyo myanda ibyazwa umusaruro.” 

Hon.Dr. Frank Habineza imbere y’imbaga y’abaturage b’akarere ka Gasabo yashimangiye ko iri shyaka ritabeshya yibutsa ibyo ryasezeranije abanyarwanda mu mwaka wa 2017 ubwo biyamamazaga n’ubwo ritagize amahirwe yo kubona umwanya wa Perezida wa Repubulika.

 Ati “ Twebwe ntabwo turi babandi babona umugati bakibagirwa isezerano. Hari byinshi twabasezeranije kandi ibyinshi byarakozwe. Muribuka ko umusoro w’ubutaka wagongaga abaturage ? wari amafaranga 300 y’urwanda kuri metero kare ugera kumafaranga  80 y'u Rwanda kuri metero kare ubu ni ubuvugizi bwacu ariko nimudutora umusoro ku butaka ugomba kuvaho burundu.” 

Ubuyobozi bw’irishyaka bwagaragarije abaturage ba Gasabo ibintu byinshi kandi bitandukanye bazakorera abanyarwanda mugihe bazaba batoye umukandida waryo Dr. Frank Habineza ndetse n’abakandida Debite higanjemo gahunda zo kurengera ibidukikije, guteza imbere uburezi binyuze mu korohereza ba mwarimu, kunoza gahunda z’ubwisungane mu kwivuza harimo kwemererwa kwivuza kabone n’ubwo abagize umuryango bose baba batarishyura ubwisungane mu kwivuza, gushyiraho ikigega cyishyura abafunzwe nyuma bakagirwa abere, kwita ku kibazo cy’umutekano by’umwihariko ku bihugu byo mu karere hibandwa kububanyi n’amahanga buhamye ,guca ubushomeri murubyiruko ndetse n’ibindi.

Dr.Frank Habineza yasuhuje abaturage ba Karuruma 

Dr.Habineza Avuga ko icyizere ari cyose kuri we ndetse n'abakandida Debite

Abarwanashyaka b'ishyaka rya Green Party bahamya ko biteze impunduka mu gihe batowe

Abarwanashyaka bacinye akadiho

Hon.Senateri Mugisha Alex asaba abanyarwanda gutorana ubushishozi

Abaturage bahawe umwanya bavuga akari ku mutima



Izindi nkuru wasoma

Rayon Sports isaruye amanota atatu kuri Rrutsiro FC.

Manchester City ntiyabashije kwikura imbere ya Newcastle United.

Mu gihe Hezballah yari yiteze agahenge, Israel yo yiteguye gukomeza kugaba ibitero biremereye.

Rayon Sports WFC yerekanye ubwambure bwa AS Kiagali WFC nyuma yo kuyitsinda ibitego 5-2.

Imvura y’urushyana ni yo Police FC inyagiye Kiyovu Sports bituma irara ku mwanya wa mbere by'agat



Author: Emmanuel Ndayambaje Published: 2024-06-22 16:23:13 CAT
Yasuwe: 71


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Byagenze-bite-ku-munsi-wa-mbere-wo-kwiyamamaza-kuri-DrFrank-Habineza-wa-DRPR--.php