Papa Francis akomeje kurembera mu bitaro.
Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, ari kuvurirwa mu bitaro bya Gemelli Hospital i Roma, nyuma yo kugaragaza ibibazo by’uburwayi bwo mu buhumekero. Nk’uko byatangajwe na Vatican, Papa w’imyaka 88 yajyanywe kwa muganga ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.
Nubwo ubuzima bwe bukomeje gukurikiranwa n’abaganga, itangazo rya Vatican ryagaragaje ko ubuzima bwe buri kurushaho kuba bubi ugereranyije n'uko byari bimeze mbere. Umuvugizi wa Vatican, Matteo Bruni, yavuze ko Papa ari gukurikiranwa n’inzobere, kandi ko abita ku buzima bwe bagaragaje ko atariko koroherwa akaba ari nta kizere gihari ko azagaruka mu mirimo ye vuba .
Papa Francis, umaze imyaka 12 ayoboye Kiliziya Gatolika, si ubwa mbere agize ibibazo by’uburwayi. Mu bihe byashize, yajyanywe muri ibi bitaro inshuro zitandukanye, harimo no kubagwa mu mwaka wa 2021.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show