English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Papa Francis akomeje kurembera mu bitaro.

Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, ari kuvurirwa mu bitaro bya Gemelli Hospital i Roma, nyuma yo kugaragaza ibibazo by’uburwayi bwo mu buhumekero. Nk’uko byatangajwe na Vatican, Papa w’imyaka 88 yajyanywe kwa muganga ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.

Nubwo ubuzima bwe bukomeje gukurikiranwa n’abaganga, itangazo rya Vatican ryagaragaje ko ubuzima bwe buri kurushaho kuba bubi ugereranyije n'uko byari bimeze mbere. Umuvugizi wa Vatican, Matteo Bruni, yavuze ko Papa ari gukurikiranwa n’inzobere, kandi ko abita ku buzima bwe bagaragaje ko atariko koroherwa akaba ari nta kizere gihari ko azagaruka mu mirimo ye vuba .

Papa Francis, umaze imyaka 12 ayoboye Kiliziya Gatolika, si ubwa mbere agize ibibazo by’uburwayi. Mu bihe byashize, yajyanywe muri ibi bitaro inshuro zitandukanye, harimo no kubagwa mu mwaka wa 2021.



Izindi nkuru wasoma

Icyo RIB isaba abakomeje kuvuga ku kibazo cya Danny Nanone

Brady Gilmore akomeje kwigaragaza muri Tour du Rwanda, ibyaranze agace ka Musanze-Rubavu.

Perezida Tshisekedi yicaye ku meza amwe n’intumwa ya Papa mugushakira umuti w’ikibazo cya Congo.

Rayon Sports yakomeje muri 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro nyuma yo guhemukira Rutsiro FC.

Papa Francis akomeje kurembera mu bitaro.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-17 16:50:54 CAT
Yasuwe: 71


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Papa-Francis-akomeje-kurembera-mu-bitaro.php