English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Brady Gilmore akomeje kwigaragaza muri Tour du Rwanda, ibyaranze agace ka Musanze-Rubavu.

Umukinnyi Brady Gilmore ukinira ikipe ya Israel-Premier Tech akomeje kwigaragaza muri Tour du Rwanda 2025, aho yegukanye agace ka Musanze-Rubavu, nyuma yo kuba yari yaraye anegukanye agace ka Kigali-Musanze.

Isiganwa ryatangiriye imbere y’isoko rya Musanze ku isaha ya saa tanu zuzuye, abakinnyi 68 nibo bahagurutse berekeza mu karere ka Rubavu, mu gihe umukinnyi umwe atabashije guhaguruka nyuma yo gusigwa iminota myinshi mu gace k’ejo, bikaba byahise bimukuramo nk’uko amategeko abiteganya.

Mbere y’uko isiganwa rirushaho gukomera, abakinnyi babiri Tuyizere Etienne wa Java-Inovotec na Lorot (Amani) bashyizemo intera ntoya ariko bahita bagarurwa. Nyuma y’iminota mike, abakinnyi bane barimo Debay (Ethiopie), Tuyizere Etienne (Java-Inovotec), Niyonkuru Samuel (Amani) na Munyaneza Didier (Rwanda) bongeye gutoroka igikundi, bakomeza kuyobora isiganwa bashyizemo intera y’iminota itanu n’amasegonda 10 mbere yo kugera i Rubavu.

Ubwo bazengurukaga umujyi wa Rubavu, igikundi cyaje gufata aba bakinnyi, Niyonkuru Samuel agerageza kugenda wenyine ariko na we ahita afatwa. Mu cyiciro cya nyuma, Brady Gilmore yagaragaje imbaraga nyinshi, asiga bagenzi be maze yambuka umurongo wa nyuma ari uwa mbere, yongera kwandika izina rye muri iri rushanwa.

Mu bindi byaranze aka gace, Munyaneza Didier yegukanye amanota y’umusozi wa mbere yatangiwe mu Gataraga, ndetse anegukana amanota ya sprint yatangiwe kuri Auberge i Rubavu, aho yaje no guhembwa na Ingufu Gin Ltd.

Uretse ubusabane bw’isiganwa, igikorwa cyari cyatewe ishema n’ibyamamare birimo Eric Senderi, Mico The Best, DJ Brianne na Djihad, bishimishije abakunzi ba Ingufu Gin Ltd bari bitabiriye ibi birori by’uyu munsi.

Kwamamaza imyidagaduro n’amajonjora arimo ubuhanga bwinshi bikomeje gutuma Tour du Rwanda iba isiganwa ridasanzwe rihuruza imbaga.



Izindi nkuru wasoma

Umutekano ukomeje kuba ingume: Ibyaranze imirwano ikaze yabereye i Walikale

AFC/M23 yatangaje impamvu yanze kuva muri Walikare

Ibyaranze umukino: Musanze na Bugesera zegukanye shampiyona ya Sitting Volleyball 2024-2025

Uko amakipe azahura Muri 1/2 cya UEFA Nations League

Umugore yatawe muri yombi azira guteme umugabo we



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-26 16:33:19 CAT
Yasuwe: 63


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Brady-Gilmore-akomeje-kwigaragaza-muri-Tour-du-Rwanda-ibyaranze-agace-ka-MusanzeRubavu.php