Brady Gilmore akomeje kwigaragaza muri Tour du Rwanda, ibyaranze agace ka Musanze-Rubavu.
Umukinnyi Brady Gilmore ukinira ikipe ya Israel-Premier Tech akomeje kwigaragaza muri Tour du Rwanda 2025, aho yegukanye agace ka Musanze-Rubavu, nyuma yo kuba yari yaraye anegukanye agace ka Kigali-Musanze.
Isiganwa ryatangiriye imbere y’isoko rya Musanze ku isaha ya saa tanu zuzuye, abakinnyi 68 nibo bahagurutse berekeza mu karere ka Rubavu, mu gihe umukinnyi umwe atabashije guhaguruka nyuma yo gusigwa iminota myinshi mu gace k’ejo, bikaba byahise bimukuramo nk’uko amategeko abiteganya.
Mbere y’uko isiganwa rirushaho gukomera, abakinnyi babiri Tuyizere Etienne wa Java-Inovotec na Lorot (Amani) bashyizemo intera ntoya ariko bahita bagarurwa. Nyuma y’iminota mike, abakinnyi bane barimo Debay (Ethiopie), Tuyizere Etienne (Java-Inovotec), Niyonkuru Samuel (Amani) na Munyaneza Didier (Rwanda) bongeye gutoroka igikundi, bakomeza kuyobora isiganwa bashyizemo intera y’iminota itanu n’amasegonda 10 mbere yo kugera i Rubavu.
Ubwo bazengurukaga umujyi wa Rubavu, igikundi cyaje gufata aba bakinnyi, Niyonkuru Samuel agerageza kugenda wenyine ariko na we ahita afatwa. Mu cyiciro cya nyuma, Brady Gilmore yagaragaje imbaraga nyinshi, asiga bagenzi be maze yambuka umurongo wa nyuma ari uwa mbere, yongera kwandika izina rye muri iri rushanwa.
Mu bindi byaranze aka gace, Munyaneza Didier yegukanye amanota y’umusozi wa mbere yatangiwe mu Gataraga, ndetse anegukana amanota ya sprint yatangiwe kuri Auberge i Rubavu, aho yaje no guhembwa na Ingufu Gin Ltd.
Uretse ubusabane bw’isiganwa, igikorwa cyari cyatewe ishema n’ibyamamare birimo Eric Senderi, Mico The Best, DJ Brianne na Djihad, bishimishije abakunzi ba Ingufu Gin Ltd bari bitabiriye ibi birori by’uyu munsi.
Kwamamaza imyidagaduro n’amajonjora arimo ubuhanga bwinshi bikomeje gutuma Tour du Rwanda iba isiganwa ridasanzwe rihuruza imbaga.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show