English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Icyo RIB isaba abakomeje kuvuga ku kibazo cya Danny Nanone

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwahamagariye abakoresha imbuga nkoranyambaga n’abanyamakuru kureka gukomeza kuvuga ku mpaka hagati y’umuhanzi Danny Nanone n’umugore bivugwa ko babyaranye, ruvuga ko hakenewe agahenge kuko bafite abana bagomba kurindwa.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabitangaje asubiza ubutumwa bwatanzwe n’umwe mu bakoresha urubuga X ukoresha izina Sir Byukavuba, aho yagereranyije imvugo ‘Baraborabona’ n’umuhanzi Danny Nanone, ndetse anashyiraho amashusho y’umugore bivugwa ko yabyaranye na we.

Dr Murangira yavuze ko impande zombi zagiranye ibiganiro byimbitse hagamijwe kubona igisubizo kirambye ku kibazo cyabo. Yasabye abantu kudakomeza gukurura aya makimbirane binyuze mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, kuko bishobora kugira ingaruka ku bana babo.

Yagize ati: “Impande zombi zaraganirijwe ku buryo haboneka igisubizo kirambye. Ahubwo twabasaba kubaha agahenge ko kutabahoza muri social media. Bafite abana bato bakeneye kurindwa.”

Iki kibazo kimaze igihe kinini kuko cyatangiye kuvugwa mu itangazamakuru kuva mu 2013, ndetse byanagejejwe mu nkiko. Kugeza ubu, RIB irasaba ko iki kibazo cyakemurwa mu bwumvikane, aho gukomeza guharabikana ku mbuga nkoranyambaga.



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA HABINEZA Xxx RISABA GUHINDURA AMAZINA

Uko umuhanzi ukunzwe cyane muri Uganda bamumenye agahanga azizwa kuvuga nabi Bobi Wine

ITANGAZO RYA DUSENGE Théogène RISABA GUHINDURA AMAZINA

ITANGAZO RYA DUSENGE Théogene RISABA GUHINDURA AMAZINA

Kajye mu muriro utazima!: Perezida Kagame yasubije abakomeje kunenga no guhiga u Rwanda



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-21 09:26:17 CAT
Yasuwe: 69


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Icyo-RIB-isaba-abakomeje-kuvuga-ku-kibazo-cya-Danny-Nanone.php