Umukinnyi wa APR FC, Byiringiro Gilbert yakuwe mu mwiherero w’ikipe y’Igihugu, Menya impamvu
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, yatangiye umwiherero wo kwitegura imikino 2 izakina na Nigeria ndetse na Lesotho mu gushaka itike yo gukina igikombe cy’isi cyizaba 2026.
Ku cyumweru tariki 16 Werurwe 2025, nibwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yatangiye umwiherero yitegura Nigeria ndetse na Lesotho.
Ni umwiherero witabiriwe n’abakinnyi benshi bakina muri shampiyona y’u Rwanda ndetse na bacye baturutse hanze y’u Rwanda. Abakinnyi baturutse hanze y’u Rwanda barimo Maxime Winssens, Buhake Clement ndetse na Rubanguka Steven.
Uyu mwiherero witabiriwe na myugariro wa APR FC witwa Byiringiro Gilbert ariko yahise akurwa mu bandi asimbuzwa Uwumukiza Obedi ukinira ikipe ya Mukura Victory Sports.
Uyu mukinnyi wa APR FC, Byiringiro Gilbert icyatumye akurwa mu mwiherero w’Amavubi ni ukubera imvune yahamagawe afite ariko ageze muri uyu miherero asuzumwe basanga afite imvune itatuma akomezanya n’abandi.
Imvune y’uyu mukinnyi wa APR FC idakomeye cyane ariko nanone ntabwo imwemerera gukoreshwa mu mikino u Rwanda rurimo kwitegura.
Andi makuru ahari kugeza ubu ni uko mu mwiherero w’Amavubi hongewemo kandi na Biramahire Abeddy ukinira ikipe ya Rayon Sports nk’umwata.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi kugeza ubu irimo gutozwa na Adel Amroush nk’umutoza mukuru, umutoza wungirije ni Eric Nshimiyimana ndetse na Dr Calorina nk’umutoza wungirije wa kabiri.
Iyi mikino ibiri ikipe y’igihugu y’u Rwanda irimo kwitegura, uwa mbere izawukina na Nigeria tariki 21 Werurwe 2025 naho undi izawukina na Lesotho tariki 25 werurwe 2025.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi niyo iyoboye urutonde muri iri tsinda ruri kumwe na Nigeri, Afurika y’Epfo, Lesotho hamwe na Benin. U Rwanda rufite amanota 7, inganya na Afurika y’epfo hamwe na Benin. Lesotho ifite 5 naho Nigeria ifite amanota 3.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show