English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umukinnyi wa APR FC, Byiringiro Gilbert yakuwe mu mwiherero w’ikipe y’Igihugu, Menya impamvu

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, yatangiye umwiherero wo kwitegura imikino 2 izakina na Nigeria ndetse na Lesotho mu gushaka itike yo gukina igikombe cy’isi cyizaba 2026.

Ku cyumweru tariki  16 Werurwe 2025, nibwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi  yatangiye umwiherero yitegura Nigeria ndetse na Lesotho.

Ni umwiherero witabiriwe n’abakinnyi benshi bakina muri shampiyona y’u Rwanda ndetse na bacye baturutse hanze y’u Rwanda. Abakinnyi baturutse hanze y’u Rwanda barimo Maxime Winssens, Buhake Clement ndetse na Rubanguka Steven.

Uyu mwiherero witabiriwe na myugariro wa APR FC witwa Byiringiro Gilbert ariko yahise akurwa mu bandi asimbuzwa Uwumukiza Obedi ukinira ikipe ya Mukura Victory Sports.

Uyu mukinnyi wa APR FC, Byiringiro Gilbert icyatumye akurwa mu mwiherero w’Amavubi ni ukubera imvune yahamagawe afite ariko ageze muri uyu miherero asuzumwe basanga afite imvune itatuma akomezanya n’abandi.

Imvune y’uyu mukinnyi wa APR FC idakomeye cyane ariko nanone ntabwo imwemerera gukoreshwa mu mikino u Rwanda rurimo kwitegura.

Andi makuru ahari kugeza ubu ni uko mu mwiherero w’Amavubi hongewemo kandi na Biramahire Abeddy ukinira ikipe ya Rayon Sports nk’umwata.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi kugeza ubu irimo gutozwa na Adel Amroush nk’umutoza mukuru, umutoza wungirije ni Eric Nshimiyimana ndetse na Dr Calorina nk’umutoza wungirije wa kabiri.

Iyi mikino ibiri ikipe y’igihugu y’u Rwanda irimo kwitegura, uwa mbere izawukina na Nigeria tariki 21 Werurwe 2025 naho undi izawukina na Lesotho tariki 25 werurwe 2025.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi niyo iyoboye urutonde muri iri tsinda ruri kumwe na Nigeri, Afurika y’Epfo, Lesotho hamwe na Benin. U Rwanda rufite amanota 7, inganya na Afurika y’epfo hamwe na Benin. Lesotho ifite 5 naho Nigeria ifite amanota 3.



Izindi nkuru wasoma

Icyemezo gikakaye: Impamvu zikarishye zatumye u Rwanda ruca umubano warwo n’u Bubiligi

Umukinnyi wa APR FC, Byiringiro Gilbert yakuwe mu mwiherero w’ikipe y’Igihugu, Menya impamvu

Impamvu zihishe inyuma y'icyaha cyo gukorana Imibonano Mpuzabitsina n'Ifarashi mu Bwongereza

Yatakaje arenga Miliyoni 1£ kugira ngo agire ubwiza bukurura igitsina gabo ku Isi: Menya ubuzima bw

Nyiri kigo Billion Traders FX Akaliza Sophie agiye gufungwa imyaka itanu, Menya impamvu



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-17 10:39:26 CAT
Yasuwe: 10


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umukinnyi-wa-APR-FC-Byiringiro-Gilbert-yakuwe-mu-mwiherero-wikipe-yIgihugu-Menya-impamvu.php